• Sun. May 19th, 2024

Byavuzwe ko leta ya Repubulika y’u Rwanda, yakijijwe mbere y’abakozi b’Imana.

Share with others

Umwe mu bakozi b’Imana bo mu gihugu cy’u Rwanda, Reverend pasitoli Alain Numa, yatangaje ko leta y’u Rwanda yakijijwe mbere yabo.

Ni bikubiye mu butumwa Reverend pasitoli Alain Numa, yageneye Abanyarwanda, muri ibi bihe barimo kwibuka ku ncuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka w’ 1994.

Nk’uko bigaragara ubutumwa umukozi w’Imana yatanze buri munyandiko, bugira buti: “Leta yakijijwe mbere yacu ni ukuri, yatangije gahunda ya ndi umunyarwanda kandi twe nk’abakristo bityo ntihagire umukristo wisangamo Hutu/Tutsi/ Twa.

Abashumba bafate iya mbere babicengeze mu bakristo tuzumve ndi umukristo iganje.”

U Rwanda rukaba rwari rusanzwe rwarakoze ikindi kintu cyiza, nyuma y’uko leta iciye akajagari ko gufungura amatorero uko wishakiye.

Mu bihe bitambutse perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanze ibwiriza ku byerekeye gufungura itorero rigena ko mbere y’uko ufungura itorero, ugomba kuba ufite lisansi (degree) muri Theology kuri buri dini waba uri umuyisilamu, umukatolika cyangwa umukristo.

Ibi byanatumye muri icyo gihe hafungwa amatorero asaga 6000. Bikaba bisanzwe bivugwa ko bamwe bafungura amatorero bagamije gukora business ariko na none hari abandi bafungura kubera umuhamagaro uba ubarimo w’Imana.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.