• Sun. May 19th, 2024

Menya imirimo y’indashikirwa ikorwa n’Abanyamulenge bibumbiye mu ishirahamwe rya UBUMWE N’IMBARAGA.

Share with others

Menya imirimo y’indashikirwa ikorwa n’Abanyamulenge bibumbiye mu ishirahamwe rya “UBUMWE N’IMBARAGA.”

N’ishirahamwe ry’ubakira rikanafasha imiryango yasizwe n’abatabarukiye ku rugamba ruri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko umuyobozi mukuru wir’i shirahamwe, FREDY RWIGEMA NYAWIKARIZA, yabibwiye Minembwe Capital News.

Bwana Fredy Nyawikariza yavuze ko ibyo gufasha no kubakira imiryango yabasizwe n’abaguye ku rugamba, bikorerwa Abanyamulenge bari mu buhunzi mu gihugu cy’u Buganda ariko ko bazagera n’ahandi.

Uyu muyobozi yanavuze ko ibyo babikora kubera gukunda ubwoko bwabo Abatutsi n’ishyaka ribari mu mitima.

Yagize ati: “Tugomba kugira ishyaka ry’imfubyi twasigiwe, tukabafasha. Kandi ntitugomba kwibagirwa intwari zafashye iyambere mu gutabara igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko bamaze gufasha abatari bake harimo ko bu bakiye inzu y’ibati umuryango wa Mandela Kagurumoya, nyuma yaho bubakiye umuryango wa Rugabisha ndetse kuri ubu bakaba barangije kubaka indi nzu y’umuryango wa Ribakare Nsabyi.

Ati: “Hari imiryango yamaze gushikirizwa inzu, nk’u muryango wasizwe na Mandela n’u muryango wa Rugabisha.”

Yakomeje agira ati: “Inzu y’umuryango wa Ribakare Nsabyi, ubu iruzuye, tuzayishikiriza umuryango we, ku wa Kabiri tariki ya 16/04/2024. Kuyimushikiriza bizaba isaha zibiri z’igitondo (8:00Am).

Ishirahamwe Ubumwe n’imbaraga ntibafasha gusa imiryango y’abatabarukiye ku rugamba kuko nabo ubwobo mu bagize ir’ishirahamwe ugize ikibazo muribo baramufasha.

Perezida Fredy Nyawikariza uyoboye ishirahamwe Ubumwe n’imbaraga yakomeje avuga ko bafite imigambi yo kwagura ibikorwa byabo bikagara no muvandimwe b’Ababanyamulenge, nko mu Banyamasisi cyangwa Abagogwe.

Mu gusoza iki kiganiro perezida Fredy Nyawikariza uyoboye ishirahamwe ‘Ubumwe n’imbaraga’ yagiranye na Minembwe Capital News yasoje avuga ko “basaba inkunga Abanyamulenge baherereye mu Bihugu byo hanze ya Afrika, kugira ngo barusheho kwagura ibikorwa batangije.”

Ati: “Ku bantu bari ku mu gabane w’u Burayi n’Amerika byaba byiza baduteye inkunga. Ni byiza ko duhagarara mu cyuho cyabacu batabarukiye ku rugamba.”

Ishirahamwe Ubumwe n’imbaraga, ryatangiye ahagana mu mwaka w’ 2020. Inzu y’ibati yambere bubatse, yashikirijwe umuryango wa Mandela Kagurumoya ku itariki ya 07/05/2020.

Ir’ishirahamwe rikaba rigizwe n’abantu bagera ku munani. Barimo abigitsina gore babiri gusa, abandi bose ni abagabo.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.