• Sun. May 19th, 2024

Umukozi w’Imana Reverend Pasteur Nzabinesha, witabye Imana mu gihugu cya Uganda, yarazwiho byinshi yakoreye igihugu n’Itorero.

Share with others

Umukozi w’Imana, Reverend Pasteur Nzabinesha, witabye Imana muri irijoro ryakeye yarazwiho byinshi yakoreye igihugu n’Itorero.

Ni i Nakivale, ho mu gihugu cya Uganda Reverend Pasteur Nzabinesha arangirije urugendo rwe rwo kuba muri iyisi, nyuma y’uko yari aha maze igihe kingana n’umwaka umwe ahahungiye; ni mu gihe yari ahunze intambara za Maï Maï, mu misozi miremire y’Imulenge, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Mu butumwa bugufi Minembwe Capital News yahawe n’umwe wo muryango wa nyakwigendera, buvuga ko Nzabinesha witabye Imana yari asanzwe ari umushumba mu itorero rya 37ème CADC, rya hitwa kuri Mugono, mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi.

Ubwo butumwa buhamya ko nyakwigendera Reverend Pasteur Nzabinesha yari asanzwe ari umushumba mwiza kandi uzwiho kugabura ijambo ry’Imana, kandi akaba yarazwiho ubunyangamugayo.

Ubutumwa bukomeza buvuga ko Reverend Pasteur Nzabinesha yakoreye n’igihugu kuko yabayeho ‘Prefet mu gihe kitari munsi y’imyaka itanu, kuri Insitut Boneza, iherereye muri ibyo bice byo muri Bibogobogo.

Sibyo byonyine yakoze kuko ari mubantu bafashije impunzi zari zarahungiye mu Lusenda gutaha, mbere y’uko intambara za Maï Maï zisenya akarere ka Bibogobogo ahagana mu 2021.

Ubutumwa Minembwe Capital News yahawe busoza buvuga ko Reverend Pasteur Nzabinesha, azize indwara itunguranye kuko yafashwe ku wa Kane, arangiza ku Cyumweru, tariki ya 14/04/2024.

Yarangirije mu bitaro biri imbaraga, mu gihugu cya Uganda.

Asize umuryango n’inshuti.

MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.