• Sun. May 19th, 2024

Bidasanzwe indwara yari igihangange ku Isi(virus ya sida), yatorewe umuti uyivana mu mubiri w’u muntu burundu.

Share with others

Indwara yari igihangange(Sida) ku Isi yatorewe umuti.

Ni ikorana buhanga rya vumbuwe rifite ubushobozi bwo kuvana virus ya Sida mu turemangingo tw’u muntu wayanduye.

Iryo korana buhanga bavuga ko ari rya ‘Crisprmu.’ ni mu gihe kuva aho Sida imenyekanye mu myaka amagana ishize nta muti wari wigera uboneka uyivura.

Kuri ubu abashakashatsi bavuze ko batoye ubwo buryo bwo kuyivana burundu mu muntu, bakoresheje ubuhanga bwa ‘Crisper.’

Iri korana buhanga bivugwa ko ritanga ubushobozi bwo guhindura ADN y’uturemangingo bigatuma uduce twanduye tuvanwa mu mubiri cyangwa ntitube tugifite ingufu zo gukora.

Bikaba byatanze icyizere cyo kuvana virus ya sida burundu mu mubiri w’u muntu, n’ubwo hari byinshi bisigaye byo gusuzuma ngo harebwe niba iri korana buhanga nta ngaruka ryatera nk’uko bya tangajwe na BBC.

Mu busanzwe hari imiti ifasha ko iyi ndwara ya Sida idakomeza gukwirakwizwa, ariko idashobora kuyivana mu mubiri.

Impuguke zo muri kaminuza ya Amsterdam, mu Buholandi, mu Nama yerekeye ubuvuzi muri iki Cyumweru, bavuze ko igikorwa cyabo kikiri ku rugero rwo kwerekana ko amaherezo ikibazo cya Sida kizagera aho kikabonerwa umuti ariko hakiri kare ngo bube uburyo bwa nyabwo bwo kuvura virus ya Sida.

Umwe mubahanga ku turemangingo, bakomeye wigisha muri Kaminuza ya Nottingham, bwana Dr James Dixon, yemeza ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigikeneye kwigwaho bihagije.

Ati: “Haracyasigaye igikorwa kitari gito kugira ngo herekanwe niba ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishingiye ku turemangingo bishobora gukora mu mubiri wose, kugira ngo ahazaza bizabe umuti nyawo.

Yunzemo kandi ati: “Haracakenewe ibitari bike mbere y’uko ubu buhanga bugirira akamaro abagendana virus ya Sida.”

Iri koranabuhanga rizwi kandi nka “Excision Bio Therapeutic,” ryerekana ko nyuma y’umwaka umwe abantu batatu babana n’ubwandu bwa Sida bakorewe ubushakashatsi nta ngaruka zikomeye ryabagizeho.

Gusa undi muhanga w’u mwongereza Dr Jonathan Stoye, umuhanga mubijyanye na virus, akora mu kigo Francis Crick Institute, kiri i Londres, yavuze ko kurandurana virus n’imizi ari kintu kigoye rwose, asaba ko byitonderwa.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.