• Sun. May 19th, 2024

Abahanga batangaje ingaruka ziba kubantu bavuga amagambo menshi.

Share with others

Abahanga bagaragaje ko kuvuga amagambo menshi bigabanya ubushobozi bw’u bwonko.

N’ibikubiye mu byatangajwe n’urubuga rwa Health, aho rwemeje ko “umuntu uvuga amagambo menshi atakaza ubushobozi bwo kungenzura imibereho ye yaburi munsi, agatakaza no gukomera mu ntekerezo ndetse n’umutwe we ukibasirwa n’indwara zidakira.

Ruvuga ko amagambo y’urudaca akunze kugaragara kuri bamwe ariko bikarangira aba bereye ikibazo kuri rubanda, baba baganira mu ruhame, mu gihe bari guhana ibitekerezo ku byanditswe cyangwa igihe bashaka kugaragaza amaranga mutima yabo. Muri icyo gihe hari abatahana umujinya muribo.

Abahanga bavuga ko kuvuga cyane bigabanya ibikorwa, n’intekerezo zari kwifashishwa mu kugenzura ibyo akwiye kuvuga n’ibyo adakwiye kuvuga. Ibi bigaragarira ku bahubuka mu mvugo bavuga zikomeretsa abandi, kuko batahaye agahenge ubwonko ngo bahitemo igikwiye.

Uru rubuga ruvuga kandi ko abantu bagira amagambo menshi bazitira ubushobozi bw’u bwonko bubayobora igihe bavuga, bakajya bavuga ibibonetse byose birimo ibyiza bicye. Bisa nka wa mugani uvuga ngo “ibikorwa biruta amagambo, cyangwa undi uvuga ngo ibikorwa birivugira.”

Bivuze ko ushobora kuvugisha ibikorwa. Ibi na none bishobora gukorwa mu buryo bwiza cyangwa bubi, kuko ibikorwa bishobora kuba byiza cyangwa bibi.

Abakurambere bo, bavuga ko kuvuga bikwiye gukorwa nyuma yo gutekereza ku bigiye gusohoka mu kanwa.

Izi nyandiko zasohowe n’urubuga Health, zikavuga kandi ko “kuvuga vuba vuba nta kuruhuka bituma umuntu akora amakosa menshi ndetse agatakaza ibyishimo bitangwa n’ibiganiro.”

Bityo rugashimangira ko abantu bavuga amagambo akomeretsa abandi bagenda batakaza ubumuntu ku buryo no mu ruhame badatinya kuvuga ibibi ku bandi, abo rero bangiriza ibyishimo byabo.

Rugasobanura ko “ubumuntu ntiburangwa no kuvuga ibibi kubandi ahubwo ubumuntu ni ukubabazwa nabyo ukabiceceka kubwo kugira impuhwe zabo ukabahishira.

Uru rubuga rugakomeza ruvuga ko “kwihutira kuvuga bitera kwibagirwa ingingo nyamukuru ivugwaho ukaba wavuga ibidakenewe. Bamwe bakunze kugira ibitekerezo bifatika igihe babinyujije mu nyandiko kuko kwandika bikorana n’intekerezo cyane.

Ki kavuga ko kuvugana ubwitonzi byongerera ubwonko gukora neza umuntu akareba kure mu byo avuga agasohora ijambo rikenewe.

Ijambo ribi ryasohotse ntirigaruka ahubwo rigusiga icyaha rigatuma abantu bakugirira urwango, cyangwa bakagufata nk’u muntu utagira ibitekerezo bya kubaka abandi.

Uru rubuga rusoza ruvuga ko “Ingaruka igera kuri aba bantu barangwa n’amagambo menshi zirimo kugira agahinda gakabije gaterwa no guhindurwa igicibwa mu bandi.

Izindi ngaruka abavuga amagambo menshi bahura nazo, ni ukugira umubyibuho ukabije, ahanini cyane izi ngaruka ngo ziba kubana babakobwa bari mu kigero cy’imyaka 13 kugeza ku myaka 16.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.