• Sun. May 19th, 2024

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ‘ibyishimo,’ hagaragajwe ibihugu bifite abantu bishimye ku Isi kurusha abandi.

Share with others

Umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo ku Isi, hagaragajwe uko ibyishimo bihagaze uyu mwaka w’ 2024 mu bihugu bitandukanye.

Ni raporo yasohowe n’ikigo “Gallup” nk’uko iy’inkuru tuyikesha radio BBC, ivuga ko ku migabane y’isi uretse i Burayi, ibyishimo byagabanutse mu bantu, ahanini kubakuze bari hejuru y’imyaka 50 kuzamura ugereranije n’imyaka 10 ishize.

Uku kugabuna ku nini kwa garagaye mu bihugu by’Afrika yo munsi ya Sahara.

BBC ivuga kandi ko “raporo yasohowe nshya ihuza amakuru ya 2020 kugeza 2023, ivuga ko mu duce twose tw’isi ibyiyumvo bibi byabonetse mu bagore kurusha abagabo.”

Ikavuga kandi ko “hose ku Isi urubyiruko hagati ya bafite imyaka 15 na 25 rwateye intambwe mu kunyurwa n’ubuzima guhera mu 2019 kurusha uko byari bimeze mbere.

Iyi raporo yanashize kurutonde uko ibyishimo bihagaze mu bihugu 143, havugwa mo n’ibihugu icumi bifite abantu bishimye kurusha ibindi, guhera mbere ya COVID 19.

I gihugu cya Finland kiza kwisonga mu bifite abantu bishimye, ikaza gukurikirwa na Danmark, kandi ibihugu bitanu, byose biherereye mu Burayi mu gace kazwi nka ‘Nordic Countries’ biza mu icumi bya mbere kuri uru rutonde.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi byazamutse kuri uru rutonde, imwe mu mpamvu zatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Budage bisubira inyuma.

Urutonde rw’i bihugu icumi biza kumwanya wa mbere bifite abantu bagira ibyishimo ni:

Finland
Denmark
Iceland
Sweden
Israel
Netherlands
Norway
Luxembourg
Switzerland
Australia

Ibiza imbere ku mu gabane w’Afrika

Libiya

South Frica

Algeria

Congo Brazzaville

Mozambique

Gabon

Ibirimbere mu karere ka Afrika y’iburasizuba (EAC)

Kenya

Uganda

Tanzania

Congo Kinshasa

Iy’i raporo nti vuga ku Burundi n’u Rwanda, kuko no ku mwaka ushize, ibyo bihugu bitarimo.

Gusa iyi raporo ivuga ko n’ubwo u Rwanda rutari kurutonde rw’u bu amakuru yarwo yo mu mwaka yabanjye yemezako amateka y’ubwicanyi yasize ‘inkovu’ nini ku buzima bwabayabayemo. Ariko ko mu Rwanda habonetse ikinyuranyo kigaragaza ko mu Rwanda ibyishimo biri hasi kubafite imyaka 60 kuzamura n’abari hasi y’imyaka 30 biri hejuru.

Mu gihe n’u Burundi iyi raporo itabuvuzeho, bitandukanye nibyo perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi y’u mvikanye mu minsi mike ishize avuga ko abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi banezerewe cyane kurusha ahandi ku Isi.

ONU yo ivuga ko ibyishimo ari ntego y’ibanze ya muntu kandi isaba leta gukora ibishoboka byose ikubaka imibereho iha abantu ibyishimo.

Kuva mu 2012, ONU yemeje iy’i tariki ya 20, yaburi gihe nk’u munsi Mpuzamahanga w’ibyishimo kugira ngo abantu bazirikane umwanya ukomeye w’ibyishimo mu mibereho yabo.

Abakora iyi raporo, bakora ubushakashatsi ku bantu 1,000 kuri buri gihugu kiri kurutonde buri mwaka, aho basubiza ibibazo bitandukanye ku mibereho y’abantu.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.