• Sun. May 19th, 2024

Ikipe y’umupira wa maguru yo muri Congo Kinshasa, igiye guhanwa by’intangarugero ko yanze kwa mbara umwambaro wa ‘visit Rwanda.’

Share with others

Ikipe y’umupira wa maguru yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanze kwambara umwambaro wanditseho visit Rwanda igiye guhanwa.

Ni TP Mazembe, yo mu mujyi wa Lubumbashi mu Gihugu cya Congo Kinshasa yatsembye irarahira ko itambara visit Rwanda.

Biri mu byatangajwe n’umukozi wa CAF, Micky JNR aho yavuze ko iy’i kipe y’umupira wa maguru ya TP Mazembe ko yari kwakira Miliyoni y’amadolari y’Amerika ikaba igiye guhanwa mu gukatwa angana na $ 450.000 kubera yanze kwa mbara imyenda yanditseho visit Rwanda.

Mu mwaka w’ 2023 nibwo CAF yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Africa Football League ryegukanwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afrika y’Epfo itsinze Wydad Casablanca yo muri Maroccco.

Iri rushanwa ryitabiriwe na TP Mazembe yo muri Congo aho itageze kure kuko yakuwemo na Es Tunis muri 1/4 cyirangiza ku bitego 3-1.

Nyuma y’uko Tp Mazembe yishe amategeko yirushanwa, igiye guhanwa na CAF nyiri gutegura iri rushanwa.

Mu busanzwe ikipe igeze muri kimwe cya kane kirangiza muri iri rushanwa ihabwa miliyoni y’amadolari y’Amerika mu gihe iyatwaye igikombe yo ihabwa miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.