• Sun. May 19th, 2024

Abaturage bo muri Grupema ya ka Kamba, barashinja ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo ku nanirwa kugarura umutekano muribyo bice.

Share with others

Ku Bwegera u mwuka mubi hagati y’amoko y’Abapfulero n’Abatutsi ukomeje gututumba ni mugihe bariya Wazalendo bo mu bwoko bw’Abapfurero barahiriye kw’ica abasivile bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge).

Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo zoba zananiwe kugarura umutekano nimugihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/11/2023, basesekaye ku Bwegera homuri gurupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira kugira batabare bariya Batutsi (Abanyamulenge), bari bagiye kwicwa na Wazalendo.

Ariko byavuzwe ko kugeza ubu Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), benshi bagiherereye munsi y’u Muhanda aho bari bahungiye ahari ikanisa rya CADC mugihe Wazalendo n’abo bari haruguru y’u Muhanda bakaba bagikomeje kurebana ayingwe.

Umwe mu baturage yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Yego ingabo za FARDC zaraje hano ku Bwegera ariko ninkaho tutazi icyo baje gukora ntakintu badufashije. Kimweho hari abaturage bamwe basubiye mu mazu abandi turacari munsi y’u Muhanda naho Wazalendo baracafite imipanga n’imbunda ngo barashirwa aruko batwishe.”

Yakomeje avuga ati: “Ikinatangaje ziriya Ngabo za RDC ntituzi aho zaraye kuko uburinzi twabwikoreye twenyine.”

Uriya mwuka mubi wongeye kuza hagati ya bo mu bwoko bw’Abatutsi na Wazalendo mugihe mu mpera z’u kwezi kwa Cumi uyu mwaka Wazalendo bari barahiriye kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abarundi baturiye ikibaya cya Rusizi ba baziza ko ngo batuye ku butaka butari ubwabo harimo nuko ngo abasirikare bu Burundi ngo bahawe umwambaro wa FARDC ariko Wazalendo bo ntibawuhabwa.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.