• Sun. May 19th, 2024

Inteko ishinga mategeko y’umuryango wa EAC yatangaje ko itakwivanga mu bibazo bya Kinshasa na Kigali.

Share with others

U mukuru w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EALA), Ntakirutimana Joseph, yatangaje ko we na bagenzi be badashobora kwivanga mu bibazo by’umutekano biri ku rwego rwa Kinshasa na Kigali.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/11/2023 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yabazwaga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokorasi ya Congo, watumye abadepite b’Abanyekongo banga kuza i Kigali kuhakorera imirimo ya EALA.

Ntakirutimana yagize ati: “Icyo wamenya ni uko twebwe, inteko ishinga amategeko ya EALA, mu byo badusabye gukora byanditse mu mategeko atugenga, twebwe abashingamategeko ntitwivanga mu bibazo by’umutekano nk’ibyo, cyane cyane iyo abakuru b’ibihugu barimo barabishakira ibisubizo. Twebwe aho turi hose, dukora nk’umuntu umwe, tukumvikana. Abashingamategeko bo muri Congo dusangira ibikorwa, ahantu bidashobotse ni ibi dukoreye i Kigali mu Rwanda.”

Yasobanuye ko Abanyekongo bamenyesheje iyi nteko ko batazazaja i Kigali ariko ko bazitabira iyi mirimo bifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho.

Ati: “Ahandi hose dutegurira ibikorwa mu bindi bihugu bigize EAC bazabyitaba.”

Ntakirutimana yasobanuriye abanyamakuru ko ku Isi hose bisanzwe ko ibihugu bituranye bigirana ibibazo nk’ibi, icyakoze ko abashingamategeko bagize EALA bifuza ko byabonerwa ibisubizo, bikarangira.

Ati: “Ibibazo nk’ibi mu bihugu bituranye bikunze kubaho. Si muri aka karere gusa. Mu gihe uwo muti utaraboneka, icyo twifuza ni uko igisubizo cy’ibi bibazo cyaboneka kare.”

Yakomeje avuga ko nta muntu wakwifuza ko ingaruka z’intambara iri kubera muri RDC zikomeza.

Ati: “Twese mu muryango nta muntu wishimiye kubona ahantu hari intambara, hari ingorane, abantu barahunga, inzara igatera, bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. Twizeye ko iki kibazo cya RDC n’u Rwanda ejo mu gitondo kizaba cyarangiye, bigasubira kuba nka mbere kandi babirimo, hari abari kubikurikirana.”

Ibibazo bya RDC n’u Rwanda bishingiye ku mutwe witwaje imbunda wa M23 wubuye imirwano mu mpera z’u mwaka w’ 2021 na FDLR imaze imyaka irenga 20 ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha u mutwe wa M23 ibyo Kigali yakomeje gutera utwatsi hubwo Kigali igashinja ubutegetsi bwa RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze amahano mu Rwanda ahagana mu mwaka w’1994.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.