• Sun. May 19th, 2024

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye leta y’u Burusiya guha agaciro imikino ya Olimpike.

Share with others

Igihugu cy’u Burusiya cyasabwe guha agaciro imikino ya Olempike.

Ni byasabwe na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yarimo aganira n’umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Ukraine.

Emmanuel Macron yavuze ko u Burusiya bugomba kubaha imikino ya Olempike bityo igihe cyayo bagahagarika imirwano.

Yagize ati: “Icyifuzo cyanjye n’uko u Burusiya bugomba guharika intambara igihe imikino ya Olempike izaba yamaze gutangira. Ibyo byahozeho bigomba kubahirizwa.”

Yunzemo kandi ati: “Amategeko areba igihugu cyakiriye imikino ya Olimpike nukujana ubutumwa ahabigenewe, ubu ni ubutumwa bwa mahoro.”

Igihugu cy’u Bufaransa kikaba kiri hafi kwakira imikino ya Olimpike, izabera i Paris ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Komite ihagarariye imikino ya Olimpike nayo ubwayo iheruka kwa magana leta y’u Burusiya yashoye intambara muri Ukraine, mu kwezi kwa Kabiri, umwaka w ‘ 2022. Iy’i komite y’imikino ya Olimpike, babikoze m’urwego rwo kwerekana imbaraga za Siporo no gushira amahoro n’umutekano imbere.

K’uwa Kane, perezida wa komite Olempike mu gihugu cy’u Burusiya yavuze ko ROC itazahagarika imikino ya Olempike y’uyu mwaka, n’ubwo hari abakinnyi babujijwe na LOC nk’i gihano cyo gutera Ukraine.

Ni mu gihe kandi k’uwa Gatatu, umuyobozi w’u Mujyi w’i Paris , Anne Hidalgo, yatangarije ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters ko yahisemo ko abakinnyi bo mu Gihugu cy’u Burusiya n’aba Biyelarusiya bataza kandigira muri icyo gikombe. Bakaba n’ubundi abo mu Burusiya bari barahagaritswe k’urwego mpuzamahanga nyuma y’uko leta yabo igabye ibitero mu Gihugu cya Ukraine.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.