• Sun. May 19th, 2024

Uyumunsi Niwo Ntarengwa M23 Yahawe Wokuba Bavuye Mubice Bambuye Ingabo Za Leta Ya Kinshasa.

ByBruce

Mar 30, 2023
Share with others

Uyumunsi niwomunsi ntarengwa wariwahawe umutwe wa M23 ko bakwiye kuba bamaze kuva mubirindiro baribambuye ingabo za Republika ya democrasi ya Congo.

Ibice M23 imaze kwambura ingabo za FARDC nibiri muri Teritware ya Masisi, Rutshuru no muri Nyiragongo.

M23 yahawe izitatiki 30.03.2023 zokuva muribi bice bagasubira mwishamba rya Sabyinyo nkuko babitegetswe nabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika yubuseruko(EAC) ubwo bahurira ga mugihugu ca Ethiopia kwitariki 17.02.2023, nyuma yabakuru b’ibihugu nanone abagaba b’ingabo ziri muruyumuryango bongeye guhurira i Nairobi kugira barebe uburyo iyimyanzuro yabakuru b’ibihugu bayishira mungiro.

Umutwe wa M23 wemeye kubahiriza iyimyanzuro ariko uratsemba uvuga ko utazaja kuba mwishamba ngo kuko sinyamanswa ibi byatangajwe numuvugizi wa M23 mubya Politike bwana Lawrence Kanyuku ubwo yaganiraga nitangaza makuru rya BBC.

Gusa barubahirije bava mubice bimwe nabimwe nka Mweso, Kinigi na Kirolirwe nahandi muri Teritware ya Masisi ibibice bavuyemo bizakuzamo ingabo za EAC.

Leta ya Republika ya democrasi ya Congo yakomeje kuvuga ko itazicarana nuyumutwe ngo bakorane Ibiganiro, ubuheruka bwa Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya Kinshasa yabwiye Itangaza makuru muri Kinshasa, ko leta ye izakomezanya nuzaza wese wemera imyanzuro yi Luanda isaba M23 kuva mubice byose yafashe igasubira muri Sabyinyo.

Kuruyu wakabiri tariki 28.03.2023 nibwo intambara yongeye kubura muri Masisi mugace ka Mweso ndetse nomunkengero zayo aho byanemejwe numuvugizi wa M23 ko bigaruriye agace Ka Mweso. Nkuko umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuku yabwiye Itangaza makuru ko Ihuriro ryingabo za FARDC, FDLR, Maimai ndetse na Wagner babagabyeho ibitero maze M23 izakwirwanaho ikoresha ubuhanga bwurugamba nkuko yabyivugiye baza gufata Mweso uru rugamba rwahesheje M23 Kandi gufata nagace ka Bihambwe.

Ubona ariki kizamara iyintambara ikomeje kubica bigacika muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo ( RDC)?

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.