• Sun. May 19th, 2024

Pasteur Mujanama Justin, Uheruka Gukorerwa Iyica Rubozo Azira Ubwoko Bwe Uvira, Inzego Zishinzwe Umutekano Zongeye Kumuhamagara Yanga Kwitaba.

ByBruce

Mar 30, 2023
Share with others

Pasteur Mujanama Justin uheruka gufungwa nigisirikare ca Leta (FARDC), babanjye kumukubita mugace ka Teritware ya Uvira muntara ya Kivu yamajyepho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo, bongeye kumuhamagara kuri biro de(Bureau deux) ya Uvira.

Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 30.03.2023, nasaa 5:45AM, kwisaha ya Bukavu na Minembwe.

Amakuru aturuka Uvira amaze guhabwa Minembwe Capital News nuko biro de (Bureau deux) i Buvira yahamagaye umugabo w’Umunyamulenge uheruka gufungwa babanjye kumukubita azira Umuhungu wari wakuwe muri Twirwaneho muburyo bwa PDDRS (Ishinzwe gusubiza abarwana intambara mubuzima busanzwe).

Nkuko twabibwiwe byavuzwe ko Mujanama Justin, yanze kwitaba iyi Biro de abasubiza ko abamuvanye mwibohero aribo bagomba kwitaba bagasobanura uburyo yafunguwe.

Pasteur Mujanama Justin, wakubiswe aranafungwa mubyumweru bibiri bishize i Buvira akubitwa ningabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC), azira Umuhungu wariwaje kumuramutsa waruvuye mumisozi miremire y’Imulenge. Uwo yaziraga yarakuwe muri Twirwaneho muburyo bwa PDDRS (Ishinzwe gusubiza abarwana intambara mubuzima busanzwe).

Ingabo za FARDC mugace ka Uvira icogihe zafunze Mujanama Justin, bamufunganye numudamu we Nyantabara, ikindi nuko icogihe Colonel Muruta nawe womungabo za FARDC yashatse kuvugira Mujanama Justin, izongabo zahindukije inkoni bakubita Colonel Muruta, bamumena umutwe kugeza bamujanye mubitaro bya Uvira, bamuziza ko ahayavugira uwobita Umunyarwanda nkuko babyivugiraga.

Muricogihe ishirahamwe ryabo mubwoko bw’Abanyamulenge Shikama Uvira, ryarahagurutse kuvugira Mujanama Justin nu Mudamu we Nyantabara, kuko bari bafunzwe binyuranyije na mategeko inzego zishinzwe umutekano zarabafunguje baridegembya nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace ka Uvira.

Abanyamulenge (Tutsi), baturiye Kivu yepfo niyaruguru, bagize igihe batakira leta ya Kinshasa namahanga ko bakomeje gukorerwa iyica rubozo bazira ubwoko bwabo kugeza nubu akabaribyo Igisiirikare c’iki gihugu gikomeje guhohotera Pasteur Mujanama Justin.

Abanyamulenge bagera Kuri 200 arenga bafungiwe hirya nohino muriki gihugu ca Republika ya democrasi ya Congo bazira ubwoko bwabo nkuko babyivugira harabafungiwe i Kinshasa, Bukavu abandi za Kalemi nahandi aba bose ntibashikirizwa ubutabera kugira baburane kuko ababafunze bazi ko ntacaha kibafunze.

Akarengane ka Tutsi muri Congo Kinshasa katangiye mumyaka yohambere kugeza uyumunsi.

Aka karengane benshi bavuga ko biva kubutegetsi bubi abandi bakavuga ko aramateka mabi yaranze akahise ka Congo, wewe ubona biva kuki? Kurikira Ikiganiro kirambuye gica Kuri Minembwe Capital News cahawe Izina Topic Yumunsi. Tukibagezaho muminsi Ibiri mucumweru.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.