• Sun. May 19th, 2024

Uyu numunsi ugira Gatanu, imirwano ikomeje kubera munkengero z’u Mujyi wa Goma, hagati ya M23 n’ingabo za RDC.

Share with others

K’umunsi ugira uwa Gatanu(5), imirwano yisubiranya M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, hagati ya M23 n’ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC , FDLR, Wagner na Wazalendo .

Nk’uko Minembwe Capital News,imaze kwakira amakuru nuko n’ubu iyo mirwano yongeye gukara munkengero z’u Mujyi wa Goma, aho bivuzweko barimo kurwanira M’uburasirazuba bwa Groupement ya Kibumba no muri Parike ya Virunga iri munkengero z’uriya Mujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 wo ukomeje gushinja ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, gukomeza kurasa ibisasu ahatuwe n’abaturage muri Kibumba na Buhumba ndetse na Kibati.

N’ubwo iyo mirwano ikomeje gusatira amarembo y’u Mujyi wa Goma, leta ya Kinshasa ikomeje kwinangira gushikirana n’ingabo z’umutwe wa M23 urwanya buriya butegetsi bwa Kinshasa, nk’uko byanemejwe n’uhagarariye leta ya perezida Félix Tshisekedi m’u muryango wa EAC,bwana Serge Tshibangu.

Aho yagize ati: “Leta yacu ntabwo irigera ihinduka kubyo yavuze ntabwo tuzigera narimwe twicarana n’umutwe w’inyeshamba wa M23 ngo dushikirane.”

Amakuru akomeza avuga ko ziriya Ngabo za RDC zimaze gucika intege nimugihe n’ibitero by’indege bitagira ico bihindura nabuke hubwo ko M23 ikomeza gusatira amarembo y’u Mujyi wa Goma.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.