Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri RDC rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki 30/10/2023, yuko bakiriye ikirego cya Noël Tshiani kirega Moïse Katumbi, ariko icyo kirego urukiko rugitesha agaciro.
Nk’uko ruriya Rukiko rubivuga rugaragaza ko iki kirego kitari gikoze neza (Non Fondée), cya
Noel Tshani. N’ikirego cyaregaga Moïse Katumbi, ko afite ubwenegihugu bu biri, ubwa RDC n’u bw’igihugu c’u Butaliyani.
Byari byavuzwe ko Moïse katumbi, koyaba yarakoresheje ibyangombwa byamahanga igihe yariyatswe Pasiporo ye mu mwaka w’2017.
Abashinzwe kuburanira Moïse katumbi, basobanuyeko ikirego kijanye n’ubwenegihugu kitareba urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ndetse banavugako ikirego kirega umu client wabo kidakozwe muburyo buziguye .
Bakomeje bagaragaza ko Moïse Katumbi, igihe cyose yagiye yerekana Certificat ya Congo ko ndetse arinacyo cyemezo cyanyuma cyemezako Moïse Katumbi, ari umukongomani.
Mu myanzuro Urukiko rwanzuye kuri uyu wa Mbere, amahirwe yahawe ababuranira Moïse katumbi naho ikirego cya Noël Tshiani giteshwa agaciro .
Harinikindi kirego kirega Moïse katumbi cyaricyatanzwe n’uwitwa Tschivuadi Mansanoa, amakuru avuga ko iki kirego cyo Urukiko rwanze kucyakira.
By Bruce Bahanda.