• Sun. May 19th, 2024

Undi musirikare w’u Munyamulenge, mungabo za FARDC, Captain Kabongo, yishwe urupfu ruteye agahinda azira ubwoko bwe Abatutsi.

Share with others

Captain Kabongo Gisore , wo mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, yiciwe i Goma, k’u murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca RDC.

Uy’u musirikare uvuka m’ubwoko bw’Abanyamulenge, yishwe urupfu ruteye agahinda nimugihe yakuwe muri bagenzi be bamutera amabuye kugeza avuyemo umwuka.

Nk’uko bigaragara hanerekanwe Video igaragaza uburyo barimo bamutera amabuye basakuza n’amajwi avuga kw’ijwi rirenga aho bavuga bati:

“Ni umunyarwanda mu mwice, uwo ni M23 ni Umututsi.”

Abamwishe bagaragaraga bambaye imyenda yagisivile abandi bari bambaye uniform y’igisikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Uy’u musirikare nk’uko byavuzwe yahoraga mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, akorera i Goma akaba azize isura ye ngo ni umututsi. Ibi baye kuri Captain Gisore Kabongo, nibyo byakorewe Major Kaminzobe Joseph, wiciwe i Lweba muri teritware ya Fizi, aho nawe yakuwe mubandi basirikare bamuziza ko ari Umututsi, ahagana mu mwaka wa 2021.

Ubwo barimaze kwica Major Kaminzobe banagagaye bafashe inyama ze bakazirya.

Icyibazwa n’inde uzakura Abanyamulenge mukaga bamazemo Imyaka isaga 60? Bazira ubwoko bwabo Abatutsi!!?

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.