• Sun. May 19th, 2024

Umunyamulengekazi, Clemantine Nyarange, yapfanye n’umwana we aguye mu kiyaga giherereye i Nakivale, muri Uganda.

Share with others

Umunyamulengekazi, Clemantine Nyarange, yapfanye n’umwana we w’umukobwa, bishwe n’amazi mu kiyaga giherereye i Nakivale, muri District ya Isingiro, mu m’Ajyepfo y’i Gihugu ca Republika ya Uganda.

Ni muriki Gitondo co ku wa Gatandatu, tariki ya 23/12/2023, umurambo wa Nyarange, n’umwana we bya toraguwe n’abadamu bari berekeje ku Nyanja ya Nakivale kuvoma amazi bakoresha mungo.

Umuyobozi ukuriye impunzi muri Zone zitatu, za Nyarugugu, akaba azwi nka De Zone, Justin Ngendahayo, ya bwiye Minembwe Capital News, ko Nyarange Clemantine, yabuze kuva k’u mugoroba wo k’uwa Gatanu, tariki ya 22/12/2023.

Ati: “Ahagana isaha za saa moya z’umugoroba, yasezeye abana be, agenda ahetse uwo ba pfanye, aba bwira ko agiye kuramutsa abaturanyi. Nyuma y’ubwo yongeye ku boneka yaguye mu mazi, n’umwana we.”

De Zone, Justin Ngendahayo, yakomeje avuga ati: “Kimweho ku gicyamunsi c’ejo hashize, k’u wa Gatanu, hari abo yabwiye ko y’umva ubwoba ko kandi yarimo y’umva isereri.Kuri ubu twashikirije umurambo Polisi kugira ngo ikore otopsy, icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwa Nyarange, ki menyekane.”

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Polisi bukaba butaratanga igisubizo nk’uko bya vuzwe n’Umuyobozi w’impunzi, Justin Ngendahayo.

Uwapfuye yari yarashakanye na Rukundo Kigaraba, ba bya ranye abana barindwi, akaba asize abana 6, undi ni uwo wapfanye na Maman we.

Bari impunzi z’icyumbikiwe i Nakivale, bakaba baraje bahunga intambara za Maï Maï, mu misozi miremire y’Imulenge, ahitwa Gahwera, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.