• Sun. May 19th, 2024

Gapangwa Bonfils, uzwi mw’itangaza makuru, na Nyakichansa, wa mamaye muri Film zikinwa mu muco wa Kinyamulenge, bateye inkunga y’ibitenge,Abadamu ba bapfakazi, i Nakivale.

Share with others

Umunyamakuru Bonfils Gapangwa, kuri Channel ya YouTube, izwi kw’izina rya BMC na Mwamikazi wa mamaye kw’izina rya Nyakichansa, muri “Filime z’umuco wa Kinyamulenge,” bateye inkunga “Abadamu ba bapfakazi, ba cyumbikiwe mu nkambi y’Impunzi iherereye i Nakivale, homuri Isingiro District, mu m’Ajyepfo y’Igihugu ca Uganda.

Ni muri ki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/12/2023, bariya badamu ba bapfakazi bahawe infashanyo irimo ibitenge. Igikorwa cyo kubaha ki kaba cyabereye impande y’urusengero rwa New Leh, ruherereye muri Zone ya Nyarugugu C, i Nakivale.

Ubwo twabazaga Director Sematungo Patrick, wari umwe mu bakiriye Bonfils Gapangwa na Nyakichansa, yatubwiye ko iriya nfashanyo y’ibitenge bayihaye Abadamu ba bapfakazi, bagera kuri 30.

Ati: “Abadamu ba bapfakazi, batuye i Nakivale, bahawe ibitenge. Ba bihawe n’abashitsi bavuye i Nairobi muri Kenya. Iki gikorwa gishobora kuzakomeza, gusa twari tutarabiganiraho neza.”

Director Sematungo Patrick, wishuri rya Parents nursery school, i Nyarugugu, yatubwiye ko hatatanzwe infashanyo y’ibitenge gusa ngo kuko abazanye iriya nkunga ba bemereye nokuzafasha abana b’impfubyi biga ku kigo ayoboye.

Ati: “Hari n’imfashanyo bemereye kuzafasha Abana b’Imfubyi n’abatishoboye b’igira kuri parents nursery school i Nyarugugu.”

Tu bibutseko Umunyamakuru Bonfils Gapangwa na Nyakichansa, uzwi muri Film, zikinwa mu muco wa Kinyamulenge, bageze i Nakivale, ku wa Kane, tariki 21/12/2023, bavuye i Nairobi mu gihugu ca Kenya. Ikindi n’uko iriya nfashanyo yahawe Abadamu ba bapfakazi yatanzwe n’abatuye Australia, nk’uko director Sematungo Patrick, ya bibwiye Minembwe Capital News.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.