• Sun. May 19th, 2024

Umubano wa RDC na Kenya, ukomeje kuba mwiza nimugihe ibi bihugu by’uguruye ambasade nto Mombasa na Lubumbashi.

ByBruce

Sep 30, 2023 #Ambasade, #Kenya, #Mombasa, #Rdc
Share with others

Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yafunguye ambasade ya yo nto mugace ka Pwani homuri Mombasa mugihugu ca Republika ya Kenya. Ibi bibaye mugihe hari hashize igihe gito ibi b’ihugu byombi bikuriyeho abagenzi ba bakenya n’Abanyekongo visa.

Iki gihugu ca Republika ya Kenya naco ubwaco cari giheruka gufungura ambasade nto muri Lubumbashi, ikaba yarashinze ibiro byayo neza mukarere ka Haut Katanga , mu m’Ajyepfo y’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi Ambasade nto ya RDC yafunguwe Mombasa yahawe kuyoborwa na Nyakeru John Kalungu, yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza diplomasi hagati ya Kenya na RDC.

Ati: “Iyi Ambasade igamije kuzahura umubano hagati ya Kenya na RDC kandi ibi bizafasha abacuruzi ndetse nogutanga servise zinogeye bose kubazagana iyi Ambasade.”

Umwe mubanyekongo wahise ahabwa umurimo muriyo ambasade i Mombasa, bwana Kambale Mukokoma Eliphaz, yashimiye Guverinoma ya Kinshasa kuba yafashe izo ngamba. Maze asaba abacuruzi bi wabo gushora imari mugihugu ca Republika ya Kenya ndetse nogufatikanya nabo kugira ngo bagure akazi k’ubucuruzi mugihe ibyo bihugu byombi byatanze inzira y’ubucuruzi

Ati: “Turakwiye gushimira leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, kuba yarashoboye gufungura ibi biro i Mombasa Kandi turashimira na leta ya Kenya muriki gihe yemeye gukorana byahafi na Guverinoma ya Kinshasa.”

By Bruce Bahanda.

Tariki 30/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.