U Butegetsi bw’u Rwanda bwagize icyo buvuga ku birego bushinjwa na Guverinoma ya Kinshasa ku bijanye n’amabuye y’agaciro.
Ni u Rwanda rwanyomoje ibi birego binyuze ku muvugizi wayo, Yolande Makolo, aho mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, yatangaje ko ibyo Kinshasa ishinja igihugu cye, bidafite ishingiro na rito.
Ibyo yabivuze mu gihe leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yari iheruka kwemeza ko soseyete ya Apple, iza ku mwanya wa mbere muri Amerika mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko
Ku wa Kane tariki ya 24/04/2024, ababuranira Congo Kinshasa, kuri iyi dosiye, bemeje ko Apple “igura amabuye y’agaciro aba yacukuwe mu Burasirazuba bwa RDC, akagera ku butaka bw’u Rwanda, yavanyweho ibimenyetso byose byerekana uko yageze muri icyo gihugu; imbere y’uko Apple iyifashisha mu bucuruzi ikorera ku Isi yose.”
Umuvugizi w’u Rwanda Yolande Makolo yabwiye ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, agize ati: “Ubu, ni bumwe mu bubeshyi bwa leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bugamije gusamaza amahanga binyuze mu guharabika u Rwanda.”
No mu busanzwe, iyi Sosiyete ya Apple yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari yahakaniye AFP ko ibirego ishinjwa, ibisubizo byabyo biri muri raporo yayo yo mu 2023, mu gice cyitwa “Amabuye y’agaciro ku mpaka.”
MCN.