• Thu. May 16th, 2024

Idini rya Katolika muri Congo Kinshasa, rikomeje kudacana uwaka n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Share with others

Katolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye ubutabera bwo muri icyo gihugu kubanza kwiga kuri Karidinali Frodolin Ambongo, nyuma bakabona kugira ibyo ba mushinja.

Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, binyuze ku mucyamanza mukuru wa Repubulika y’iki gihugu, bwashatse gushinja Karidinali Frodolin Ambongo, ibyaha birimo gucya intege abasirikare bari ku rugamba.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwari bwatangaje ko bugiye gukora iperereza kuri Karidinali Frodolin Ambongo, uwo bwavugaga ko abangamiye igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).

Ninyuma y’uko Ambongo aheruka kuvuga imbwirwaruhame ziremereye, zigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bunaniwe mu nzego zose, bigaha urwaho abatavuga rumwe na leta barimo na M23.

Ku munsi wa Pasika, Karidinali Frodolin Ambongo yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bumeze nk’u murwayi uri muri koma, usigaje gato agahuhuka.

Nyuma y’ubwo yongeye ku mvikana ashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo, avuga ko FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, ndetse avuga ko iyo mitwe ikorana n’u butegetsi bwa Kinshasa, iteye ubwoba idini rya Katolika, ngo kuko yica abenegihugu bayo.

Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 28/04/2024, Katolika yabwiye ubushinjacyaha bukuru bwa Leta ya Kinshasa, ko bidashoboka ko baburanisha Karidinali Frodolin Ambongo.

Nk’uko babisobanura bagize bati: “Umushinjacyaha mukuru yinjiye mu bimurenze imbaraga.”

Bavuga ko bakurikije ingingo ya 8 ku gika cyayo cya 2, havuga amasezerano leta ya Kinshasa yagiranye na Vatikan ko icyo gihugu kidafite ububasha bwo gukurikirana Padili cyangwa umwepisikopi wa Kiliziya Gatolika, batabanjye ku bimenyesha ubuyobozi bw’i Roma.

Idini rya Katolika, ibi babisonuriye imbere y’urukiko rwiremezo ku munsi w’ejo hashize. Gusa kugeza ubu umwuka mubi hagati y’u butegetsi bwa Kinshasa n’idini Katolika ukomeje gututumba.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *