• Thu. May 16th, 2024

Muri Arabia Saoudite, ahari kubera i nama idasanzwe perezida Paul Kagame, yahavugiye amagambo akomeye.

Share with others

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yasabye ko haba kwamagana uburyarya aho bukoreshwa hose ku Isi.

Ni ikiganiro perezida w’u Rwanda yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 28/04/2024, mu nama ya World Economic Forum, irimo kubera mu gihugu cya Arabia Saoudite.

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Icyerekezo gishya ku bw’iterambere ry’Isi.”

Iy’i nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, minisitiri w’intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo kandi n’umuyobozi mukuru w’ikigega IMF, Kristelina Gergieve ndetse na Peter Orszag uyobora Lazard group, ikigo gitanga umujyanama mu by’imari.

Muri iyo nama bareberaga hamwe imwe mu mikorere ikwiye guhinduka kugira ngo bidakomeza kuvugwa ko ibihugu byinshi bitera imbere mu gihe hari umubare utagira ingano w’abaturage bakomeza kujya mu bukene.

Ubwo ikiganiro cyageraga ku musozo, umuyobozi w’umuryango World Economic Forum, Brende yagaragaje ko hari uguhangana gukomeye hagati y’abo mu Burengerazuba bw’isi n’abo mu Burasirazuba, ariko kuri ubu hakaba havutse n’ikibazo cy’u busumbane mu batuye igice cy’amajyaruguru cy’Isi n’abatuye icy’amajyepfo y’Isi.

Igice cy’amajyaruguru y’Isi (Global North) baba bari kuvuga ibihugu byo mu Burayi n’Amerika ya Ruguru, ahari ibihugu byateye imbere, mu gihe igice cy’amajyepfo y’Isi (Global south) gikoreshwa mu kuvuga ibihugu by’Afrika, Amerika y’Epfo na Aziya, byiganjemo ibikiri mu nzira y’iterambere.

Brende yabajije perezida w’u Rwanda Paul Kagame icyo atekereza ku busumbane bukunze kuvugwa muri ibi bice bibiri by’isi.

Undi nawe asubiza ko “Ubusumbane burahari, mureke ntitubice ku ruhande, kandi dukeneye kubukumira, dukeneye ku burwanya. Uregero iyo urebye wenda uhereye ku bibazo byibasira Isi duhora tuvuga hano na hariya, tutitaye aho byavuye ibihugu byose ku Isi bigirwaho ingaruka ariko bimwe na bimwe bigahungabaya kurusha ibindi.”

Yakomeje avuga ko kuba ibihugu bimwe byagirwaho ingaruka kurusha ibindi ntacyo bitwaye, ariko ari ikintu gikwiye kwibutsa abantu kurwanya uburyarya bushobora kubyara ubu busumbane.

Ati: “Ku bw’ibyo dukwiye kuba dufite ubushobozi bwo kwa magana uburyarya aho tububona hose, duhora tuvuga ubusumbane buri hagati y’abatuye igice cy’Isi cy’amajyepfo ariko ntitubona igisubizo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, kandi dushobora kukibona, turabizi ko twakibona.”

Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afrika by’u mwihariko abantu bakwiye kuba bawubonamo amahirwe kuruta kumva ko ntacyo uvuze mu mibereho y’Isi.

Yagize ati: “Kuri ibi ndavuga by’u mwihariko ku mugabane wacu wa Afrika, ufite izamuka riri hejuru ry’abafite ubukungu buringaniye, mu gihe kitari kure izaba ari ho hantu honyine hafite abaturage bari mu cyiciro kigereranyije cy’u bukungu bakomeze kuzamuka. Ni gute ushobora kwibagirwa ko aha ari hantu h’ingenzi mu Isi yacu.”

Yanavuze ko hari ibintu bibiri byingenzi byakorwa kugira icyo kibazo gikemuke muburyo bwihuse.

Ati: “Hari ibintu bibiri bigomba kubaho; ibindi bice by’isi bikwiye kubona ko aha ari hantu h’ingenzi ho gufatanya naho mu ishora mari cyangwa ho gushora imari. Icya Kabiri kirareba Afrika ubwayo, cyo kwirinda imyumvire yo guhora wigira inzira karengane, tugatangira kwizamura kugera ku rwego dukwiye kuba turiho, ari narwo turiho mu byukuri turi ahantu h’ingenzi ku Isi yacu, dufite umutungo ukomeye, bitari umutungo kamere, ahubwo n’abantu.”

                  MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *