• Sun. May 19th, 2024

U mutwe wa M23 ngukomeje gusatira amarembo y’u Mujyi wa Goma, M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, naho FARDC na FDLR biyambaje indake.

Share with others

M’urugamba rugize iminsi itatu(3), ruhanganishije M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo), mubice biri muri Groupement ya Kibumba na Buhumba, kuri uyu wa Mbere, tariki 30/10/2023, rwahesheje uriya mutwe wa M23 gufata ibindi bice nka Bushogi nokongera kwigarurira Kanyabuki.

Mu makuru Minembwe Capital News, yamaze kwakira yizewe n’uko kuri ubu ingabo za M23 zamaze kw’injira mubice biri muri Groupement ya Kibati nohejuru yudusozi twa Kanyarucinya, byomuri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Nk’uko ay’amakuru Minembwe Capital News, yaraye iyahawe mw’ijoro ryo kw’itariki 30/10/2023, rishira kuri uyu wa Kabiri, tariki 31/10/2023, yemeza neza ko uriya Mujyi wa Goma ko uzengurutswe nabariya basirikare ba M23 barwanya leta ya Kinshasa.

Nimugihe kandi byari bimenyerewe ko ingabo za FARDC zomw’itsinda ry’umutwe wa Hiboux ko aribo bakora ibitero bikorwa amasaha y’ijoro kuri ubu siko bimeze kuko twakiriye amakuru yizewe ko ingabo za M23 n’izo zatsimbuye Hiboux gukora ibitero by’ijoro ibi ngo bikaba byaratumye ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zicika intege maze b’iyambaza indake akaba arizo zabaye ubuvumo bwazo igihe cyamasaha y’ijoro.

Umwe mungabo za M23 utashatse ko izina rye rija hanze, y’atubwiye ati: “Imbunda Hiboux yakoreshaga ubu zifite abasirikare barihagati y’ijana na 70 bomuri M23. Abarero nibo basigaye bakora ibitero mw’ijoro bagahuruka i Goma mu Mujyi.”

Yongyeyeho kandi ati: “Goma irazengurutswe na M23 isaha iyariyo yose dushobora kuyifata.”

Mugihe imirwano isa niyaherereye i Kibumba na Buhumba, ibindi bice nka Kitshanga naza Bambo haratuje. K’umunsi w’ejo hashize tariki 30/10/2023, mu Mujyi wa Kitshanga homuri teritwari ya Masisi, ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bakoresheje i Nama, mubaturage bahaturiye babasaba gutuza nogukora ibikorwa byabo byaburi munsi ndetse noguhamagara abahunze kongera kugaruka mubyabo maze babasezeranya ko ingabo z’uyu mutwe wa M23 zitazigera zongera kuva muri Kitshanga n’ahandi kwahubwo zigiye gukomeza zijya imbere.

Naho Goma ho inzara iravuza ubuhuha nk’uko byemezwa n’uhagarariye abacuruzi bwana Oscar Bizimana, aho yatanze urugero ati: “Ubundi ibicuruzwa by’ibiribwa nk’ibirayi, byahoraga biva i Masisi, ariko ubu kugira ngo bigere i Goma bibanza kunyura k’umipaka itatu. Turi mugukura ibirayi muri Malawi, bibanza kunyura Tanzania.”

Yakomeje agira ati: “Ibyokurya biragura umwe bigasiga undi aha mu Mujyi wa Goma.”

Mugihe i Birayi byahoraga bigura Amafanga make nk’ibilo ijana(100 Kl), byaguraga Idolari ( $ ) 70 igihe byahenze bikagura idolari 80, ariko ubu uwaguze kuri make ibilo ijana ni $ 125 ahandi usanga ari $130.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.