• Sun. May 19th, 2024

Président Félix Tshisekedi, Ari Murugendo m’Ubusuwisi, Mugihe Igihugu Ce Intambara Ibica Bigacika Muburasirazuba Bwa Congo.

ByBruce

Feb 27, 2023
Share with others

Président Félix Antoine Tshisekedi, wa Republika iharanira democrasi ya Congo, ari mu mujyi wa Genève mu Busuwisi.

Bwana Tshisekedi akaba ari mu ruzinduko rw’ubucuruzi aho biteganijwe kandi ko azahabwa ijambo mu nama igira iya 52 y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Président Félix Antoine Tshisekedi, akimara kugera i Genève m’Ubusuwisi yakiriwe n’abaturage babanye Congo baba muriki gihugu, ayamakuru tukaba tuyakesha Itangazo ryasohowe nibiro bya Président Tshisekedi, i Kinshasa, aba bamwakiriye urebye bagize igihe baturiye iki gihugu nkuko bigaragara no mwi photo uburyo yakiriwe akimara kururuka mundege.

Uyumugabo Tshisekedi akaba ari muba Président bakoze ingendo ninshi kuruta ba Président bategetse iki gihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo, uherereye kuri Président Désire Mobutu Seseko Kungwendo Wazabanga .

Izingendo Président Tshisekedi azikora mugihugu ce intambara zibica bigacika muri Kivu ya Majyaruguru, dore kubu Ingabo zihetse Isezerano aribo M23 bamaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Territorry ya Masisi na Rutshuru ndetse na Nyiragongo.

Mumakuru dukesha abaturage baturiye akarere ka Goma baravuga ko nomuriki gitondo co Kwitariki 27/02/2023, abaturage bakomeje guhunga bava Sake bakerekeza Goma.

Aba baturage ba bwiye Minembwe Capital News, ko M23 yamaze gufata igice kinini ca Sake, gusa muriki gitondo co kuwambere ntamirwano iraba ariko abaganiriye na Minembwe Capital News bavuze ko Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo nabafatanya bikorwa babo aribo FDLR Maimai na Bacancuro barimo kurebana ayingwe mwirango ry’unamiye Sake niho imbunda za M23 zishinze.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Président Félix Tshisekedi, Ari Murugendo m’Ubusuwisi, Mugihe Igihugu Ce Intambara Ibica Bigacika Muburasirazuba Bwa Congo.”

Comments are closed.