• Sun. May 19th, 2024

Gerenade Iheruka Kwica Abana Babiri Abandi Batanu Barakomereka Muri Rutshuru.

ByBruce

Feb 27, 2023
Share with others

Abana babiri bari munsi yimyaka icumi nibiri baheruka gupfa bishwe nigisasu comubwoko bwa Gerenade, abandi batanu barakomereka aho baturikiwe nico gisasu ca Gerenade, muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.

Mumakuru Minembwe Capital News, ikesha Radio yabafaransa RFI iki gisasu cyatewe kubutaka aho bikekwa ko catewe ningabo za Republika iharanira democrasi ya Congo(FARDC), mu mpera z’icyumweru gishize, mu midugudu ibiri yo mu Karere ka Rutshuru.

Iki gihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo kubera intambara zahato nahato imfu zica abantu zikomeza kuba ninshi, abahunga bagahungira mumashamba bamwe muribo baribwa ninyamanswa abandi bakicwa kibandi muburasirazuba bw’iki gihugu.

Umwaka wa 2021, abasore babiri bishwe nibisasu byatawe kumusozi n’ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (Fardc), mugace ko Kundondo ya Bijombo ahitwa Mukinyoni ubwo bari baragiye Inka zabo iki gisasu kiza kubaturikira nigihe umusozi warumaze gufatwa n’inkongi yumuriro, abo bishwe urwo rupfu.

Intamabara muriki gihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo, zimaze imyaka isaga makumbyabiri irenga zidahwema gusenyera abaturage, uko zibasenyera ninako zibica.

Abamaze guhunga iki gihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo, babarigwa mumilioni irenga bahunga intambara cane ziri muburasirazuba bwa Congo.

Mubushakashatsi bwakozwe nabamwe banyeshuri bigira mumahanga bakomoka Drc basanze ntagihugu Kiri kumugabane wa Africa kitarimo Impunzi zavuye muri Republika iharanira democrasi ya Congo.

Ikibazo aba Congomani benshi bibaza niki: “Ninde uzakiza Congo naba Congomani ? ninde Mose wa Congo nkuko Mose yabereye agakiza ishanga rya Israel? abavana muri Egiputa aho bari batesetse kubera imirimo yuburetwa bakoreshwaga nabaturage ba Egiputa, ibi tubisanga mugitabo ca Bibiria usomye igitabo Co Kuva isura ya mbere ukageza kuyanyuma.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.