• Sun. May 19th, 2024

Papa Francis umushumba Mukuru w’idini Gatorika yageze Ikinshasa, akaba yasabye Isi kudaceceka ngwirebere ibibera muri Congo.

ByBruce

Jan 31, 2023
Share with others

Ku isaha ya 2.33 za ku manywa ku isaha ya Kinshasa ni bwo indege itwaye Papa yageze ku kibuga mpunzamahanga ca N’djili aho yavuye yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu aho agomba kugirana ibiganiro na President Tshisekedi.

Imihanda iva ku kibuga c’indenge yari yuzuye abantu bategereje kuramutsa uyu mushumba mukuru wa kiliziya Gatulika.

Kimwe ca kabiri ca miliyoni hafi 90 zituye muri Congo nabayoboke b’idini Gatolika nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Mu minsi itatu azamara muri Congo Papa FRANCIS azabonana n’abategetsi batandukanye. Abo barimo President Felix Tshisekedi babonanye uyu munsi, abadiplomate n’abahagarariye imiryango itandukanye harimo nuwa Civil societies.

Papa FRANCIS w’imyaka 85, amaze iminsi afite uburwayi bwo mu mavi. Amaze kururutswa mu ndege bamushyize mu ka kagari k’abarwayi. Yakiriwe ku kibuga na ministiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde.

Ku rubuga rwa twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Congo banditse ko bihaye ikaze Papa Francis mu gihugu gituwe n’abagatolika miliyoni 45.

Byavuze ko bashimishijwe nuko Papa yubahirije ubusabwe bw’umukuru w’igihugu bumutimira bwatanzwe mu 2020.

Mu Ijambo yavuze amaze kugirana ibiganiro na President Tshisekedi, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika yanenze amahanga n’ibihugu bikize kuba bikomeje gutererana Congo mu byago n’amakuba menshi iki gihugu cyakomeje kunyuramo.

Papa yamaganye ico yise Genoside yirengagijwe yakorewe abanyekongo bagera kuri miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Yasabye amahanga guha Afurika agahenge no guhagarika isahurwa ryayo. Yagize ati “Muhagarike kuniga Afurika. Si ikirombe co gucukurwa no gusahurwa.” Yasabye ko bihagarara muri Congo hagashyirwa imbere guharanira amahoro n’ituze mu gihugu.

Mu ijambo rye, President Tshisekedi yongeye gushinja amahanga n’ibihugu bituranye guhungabanya umutekano w’igihugu ce bashyigikira imitwe itandukanye yise iy’iterabwoba. Aha yatunze agatoki u Rwanda kuba ruri mu biza ku isonga mu guhangabanya umutekano wa Congo.

Yagize ati “Umuco wacu wo kwakira neza abashitsi wangijwe n’abanzi b’amahoro barimo imitwe y’iterabwoba ikomoka mu bihugu duturanye.” Yavuze ko ayo mahanga arimo u Rwanda akoresha akanafasha imitwe y’inyeshyamba mu guhungabanya umutekano mu gihugu ce hagamijwe kugisahura”.

Kuri iyi ngingo, U Rwanda igihe cose rwakomeje guhakana ibirego bya Congo ahubwo rukavuga ko Congo ari yo itera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali, nka FDLR.

Mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Jeune Afrique, President Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko atazemera ko igihugu ce kiba urwitwazo rw’imiyoborere mibi y’abayobozi ba Congo.

Ejo ku wa Gatatu biteganijwe ko Papa Francis azayobora igitambo ca misa kizakurikirwa n’umubonano azagirana n’abakorewe ihohoterwa kubera imvururu ziri muri Eastern ya Congo. Izo mvururu zarushijeho gukaza umurego muri iyi minsi havugwa intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bamuherekeje mbere yuko agera muri Congo, Papa FRANCIS yavuze ko yifuzaga gusura umujyi wa Goma, ariko ko bitagishobotse kubera intambara ivugwa muri ako gace.

Ubwo indege yari itwaye papa yagurukaga hejuru y’ubutayu bwa Sahara, Papa FRANCIS yasabye abo bari kumwe gufata umunota umwe wo kuzirikana abimukira bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya mediterani ntibabishobore n’abandi babigerageje ubu bakaba bafungiwe ahantu hatandukanye bose bagerageza gushakisha ubwisanzure.

Igihe cose azaba ari muri Congo azakimara mu murwa mukuru Kinshasa aho azava yerekeza muri Sudani y’epfo kuri uyu wa Gatanu.

Uru ni uruzinduko rwa Gatanu Papa FRANCIS agiriye muri Afurika kuva mu 2013 akimara gutorerwa kuyobora kiliziya Gatolika.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.