• Sun. May 19th, 2024

Ibya jyanye perezida Félix Tshisekedi Tshilombo mu gihugu cy’u Budage, bya menyekanye.

Share with others

Ibyajanye perezida Félix Antoine Tshisekedi mu Budage byatangajwe.

Ni kuri iki Cyumweru tariki ya 28/04/2024, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo, yageze i Berlin mu gihugu cy’u Budage, nk’uko iy’inkuru yemejwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, ari we Tina Salama.

Akoresheje urubuga rwa x, yemeje ko perezida Félix Tshisekedi ku gicamunsi cyo kuri uyu wo ku Cyumweru, yageze i Berlin mu Budage, ko kandi yakiririwe na Chancelier wabwo, Olaf Scholz.

Tina Salama yavuze kandi ko umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo, ari buganire na mugenzi we ibintu bitatu, birimo “umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse no ku bucuruzi.”

Uyu mukuru w’igihugu yanyuze mu Budage kuganira na Chancelier wabwo, mbere yo kwerekeza i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho agize iminsi yitezwe.

Urugendo rwa perezida Félix Tshisekedi i Paris rwa maganwe n’abarimo Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa mukuru wa AFC; avuga ko igihugu nk’u Bufaransa kitari gikwiye kwa kira umuntu nka Tshisekedi uzwiho ko ari nkora maraso.

Nangaa yamaganye urugendo rwa Tshisekedi akoresheje ibarura yandikiye perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Mw’ibarua yagize ati: “Tshisekedi Tshilombo, ahonyora uburenganzira bwa baturage be; nti bikwiye ko perezida Emmanuel Macron ya kwakira umuntu nk’uwo.”

Urugendo rwa perezida Félix Tshisekedi rwo kwerekeza i Paris mu Bufaransa, rwatangajwe mu mpera z’iki Cyumweru turimo dusoza, rukaba rwa ratangajwe bwa mbere n’ambasaderi w’u Bufaransa muri RDC. Nyuma yuko yari yagiranye ibiganiro na Tshisekedi ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Yanavuze ko Tshisekedi na mugenzi we w’u Bufaransa, bazaganira ku mishinga ikomeye yo kubaka RDC no ku mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *