• Sun. May 19th, 2024

Mugihe leta ya Kinshasa ikoresha Wazalendo nk’intwari z’igihugu abaturage ba Goma bo babise abajura babi.

Share with others

Mu Mujyi wa Goma ho mu Ntara ya kivu Yaruguru, umutekano ukomeje kuba muke nimugihe byavuzwe ko Wazalendo, bakomeje gutera ubwoba abaturage ndetse nokubiba bakoresheje imipanga, amahiri n’Amacumu ndetse n’imbunda.

Minembwe Capital News, yabwiwe ko abavunjayi, b’Amafaranga, bagera kuri bane( 4) bahora bakorera muri Quartier Lac Vert, muri Majengo kwaribo bamaze guhura nico kibazo giturutse kugatsiko ka Wazalendo ba bibyi, aho byemejwe ko baheruka kubambura akayabo kifaranga birangira habuze ubufasha bw’Abashinzwe umutekano.

Ay’amakuru yanemejwe n’umuyobozi wa Quartier Lac verts, bwana Dedesi Mitima, aho yavuzeko mw’ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishira ku Cyumweru, tariki 29/10/2023, kariya gatsiko ka Wazalendo, kobaje bitwaje itwaro gakondo maze birangira bibye imiryango(Ingo) myinshi iherereye muriyo Quartier ya Lac Verts na Majengo. Mubyo bibye harimo amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byo mu mazu nka Television n’ibindi birimo ibikoresho byo mugikoni.

Bwana Dedesi Mitima, akaba yasabye inzego zishinzwe umutekano i Goma, ko bokora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ubwo bwibyi(Ubujura), akaba yakomeje avugako ngo n’ubwo abiba baza biyita Wazalendo ko abiba boba bari gutukisha ir’izina rya Wazalendo ngo mugihe leta ya Kinshasa ibitije mukubafasha guhasha umutwe w’inyeshamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.