• Sun. May 19th, 2024

MUDUCE TUMWE TWA GOMA, HARI KUBERA IMYIGARAGAMBYO, YOKWAMAGANA INGABO ZA EACRF, TSHISEKEDI NAWE Y’UNVIKANYE ABWIRA INGABO ZA EACRF KUBAHIRIZA ICO ABATURAGE BABASABA.

ByBruce

Feb 5, 2023
Share with others

Kuri iki cyumweru mu duce tumwe tw’umujyi wa Goma urubyiruko rwongeye kwigabiza imihanda rusaba ingabo z’ibihugu by’akarere (EACRF) kurwanya umutwe wa M23 cangwa se zikava muri DR Congo.

Iyi myigaragambyo yatangiye kuwa gatanu, iba kuwa gatandatu, ikomeza n’uyu munsi, nk’uko bamwe mu batuye Goma babwiye Minembwe Capital News.

Bamwe mu bagize Civil societies, i Goma basabye abaturage guhagarika ibikorwa byose bakitabira imyigaragambyo ikomeye kurushaho guhera kuri uyu wa mbere, abandi ariko barashishikariza kutazayitabira.

Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo i Goma yabwiye Itangaza Makuru ati: “Uyu munsi nabwo urubyiruko rwafunze imihanda hano. Ariko ntibyari bikaze nk’ejo [kuwa gatandatu]. Aba banyakenya (nibo biganje mu ngabo za EAC) nibakore icabazanye cyangwa batahe.”

Iyi myigaragambyo irimo kuba mu gihe umwe mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura kuwa gatandatu yasabye ibihugu byose bizatanga ingabo muri uriya mutwe “guhita bizohereza”, na DR Congo “guhita ifasha Uganda na Sudani y’Epfo” koherezayo izabo.

Izi ngabo zifite inshingano zirimo “kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro” mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abaturage baragaragaza uburakari kuko izo ngabo zitarimo kurwana na M23 iboneka nk’umutwe ukomeye muri iki gihe kuko umaze gufata ibice bitandukanye by’iyi ntara.

Muri iyo ntara gusa inzobere za ONU zihabara imitwe y’inyeshyamba irenga 50, irimo n’uwa FDLR urwanya leta y’u Rwanda na ADF ivuga ko irwanya leta ya Kampala.

Mu gihe inama y’i Bujumbura yari ishoje imirimo yayo kuwa gatandatu, Perezida Felix Tshisekedi yumvikanye aganira n’umugaba mukuru w’uriya mutwe w’ingabo z’akarere, General Jeff Nyagah, asa n’umubwira ko ababajwe n’iyo myigaragambyo ibamagana.

Tshisekedi yumvikana agira ati: “Mwaje kudufasha ntabwo mwaje kugira ngo mugire ibibazo. Icyo rero muciteho cyane, nimusubize ibyo abaturage basaba, muganire nabo.”

Buhoro buhoro, inyeshyamba za M23 zirasatira umujyi wa Goma ziturutse mu burengerazuba aho mu mirwano yo mu cumweru gishize zigaruriye ibice bitandukanye muri Territory ya Masisi. Zivuga ko zidafite umugambi wo “kwigarurira uturere” ahubwo zikurikirana ingabo ziba zabateye zigamije “gucecekesha imbunda aho ziri”.

Mu gihe iyi weekend yaranzwe n’agahenge nyuma y’imirwano yari imaze iminsi itanu, M23 ntabwo iri kure ya cnetre ya Sake iri muri 25Km mu burengerazuba bwa Goma, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.

Ingabo za EACRF zoherejwe muri aka gace mu gihe hasanzwe izindi zibarirwa mu bihumbi za ONU mu butumwa bwiswe MONUSCO, nazo bafite mu nshingano gufasha ingabo za leta kurinda abaturage no kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihari, inshingano itaragerwaho mu myaka irenga 20 zihamaze.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

2 thoughts on “MUDUCE TUMWE TWA GOMA, HARI KUBERA IMYIGARAGAMBYO, YOKWAMAGANA INGABO ZA EACRF, TSHISEKEDI NAWE Y’UNVIKANYE ABWIRA INGABO ZA EACRF KUBAHIRIZA ICO ABATURAGE BABASABA.”

Comments are closed.