• Sun. May 19th, 2024

Mu Ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ngoharimo izita kicizewe.

Share with others

Mu Ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), haravugwa mo irondakoko nimugihe batangiye kudomaho urutoki aba komoka mu Batutsi bagatsimbuzwa Abasirikare ba Barundi bagize igihe muri Kivu yamajy’Epfo.

Amakuru Minembwe Capital News, yamaze guhabwa nuko mu Ntangiriro z’iki Cyumweru, FARDC ikorera Ngomo yasuwe n’Abasirikare bakuru barimo Komanda Secteur na Komanda uyoboye Regiment muribyo bice. Muri urwo rugendo bahise bakurayo ingabo zomuri Batayo yari yo bowe naba Tutsi bayisimbuza Batayo irimo abasirikare ba Barundi.

Nk’uko iy’inkuru twayihawe nuko aba basirikare bari bayobowe n’aba Tutsi bo muri RDC bahise babazana i Nyangezi Centre.

Gukora ibyo ngo bari bashingiye ku mpanvu y’uko aba basirikare bo m’ubwoko bw’Abatutsi ba bashinja ko aha muri Ngomo ngo hanyura Abanyamulenge bagiye gutabara i Mulenge ndetse ko kandi Ngomo yegeranye n’imisozi y’u Rwanda igihugu ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja gufasha umutwe wa M23 urwanira M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokorasi ya Congo.

Mu makuru yizewe Minembwe Capital News yamaze guhabwa n’umuturage womuri ibyo bice yaduhamirije ko iyo Batoyo irimo ahanini abo mubwoko bw’Abatutsi yakuwe muri Ngomo akarere gapakanye n’u Rwanda ko umuyobozi Mukuru(Titulaire) akomoka i Mulenge umwungirije(Vice) akaba akomoka mu Batutsi bomuri Kivu yaruguru.

Twabibutsa ko kandi izi Ngabo z’Abarundi zivanze n’iza RDC ko zanashinze ibindi birindiro bikomeye mugace ko mu Musho aha akaba ari munkengero za Nyangezi.

Ingabo z’u Burundi zageze muri Kivu yamajy’Epfo, mu kwezi kwa Cyenda uyumwaka w’2022, aho byavugwako zigiye kurwanya Inyeshamba z’u Burundi zicumbitse k’ubutaka bwa RDC.

Gusa muri iki gihe bivugwa ko zaba ziri muburyo bwogufasha ingabo za RDC kurwanya M23 n’inyuma y’uruzinduko rwa Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ubwo yari aheruka i Kinshasa bikemezwa ko babiganiriyeho na perezida Félix Tshisekedi wa RDC. Izi Ngabo z’u Burundi kandi zivugwaho kuba zaramaze kwambikwa umwambaro (uniform) umwe n’ingabo za RDC.

By Bruce Bahanda.

Tariki 30/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.