• Sun. May 19th, 2024

Major Mpakanyi Nzovu, Yamaze Kwitandukanya Nigisirikare Cya Leta Ya RDC.

Share with others

Umusirikare wumwofisiye Major Nzovu Mpakanyi, yamaze kwitandukanya n’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31.05.2023, saa 7:20am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Nimuriki gitondo cokuwagatatu, byamaze kumenyekana ko umwe mubasirikare bakomeye mugisirikare ca Fardc Major Nzovu Mpakanyi, ko yamaze kwitandukanya n’Ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC).

Major Nzovu Mpakanyi, yakoreraga mugace ka Shambunda ho muri Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ingabo ze akabarizo zari mumashamba ahanye imbibi nishamba rinini rya Walungu, akaba yaraba mungabo za Sous Scteur.

Nzovu, numwe mubasirikare binjiye Igisirikare igihe bakunze kwita ngo nicasongambere ubwo nimuri Afdl, ahagana mumwaka wa 1996, akaba yarakoreye kosi mugace ka Gako homugihugu cigituranyi na Republika ya Demokarasi ya Congo.

Uyumusirikare byamaze kumenyekana ko yiyunze ningabo za M23. Nimugihe harihamaze igihe kitari kinini Colonel Oscar Ndabagaza nawe yitandukanije ningabo za FARDC, nawe wagiye hari haheruka kugenda Col Byinshi Moïse Gakunzi.

Ubwo Col Oscar Ndabagaza, yitandukanije ningabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), munama yumutekano muri Kivu yamajy’Epfo habaye kubazanya iyo Ndabagaza yoba yarerekeje nimugihe haribihuha byavugako yoba yarerekeje mumisozi ya Rurambo gusa mugihe gito yahise yiyerekana arimo akora Ikiganiro nabanyamakuru mubice bigenzurwa na M23 Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abasirikare benshi mungabo za FARDC bakomeje kwitandukanya nayo kuva izingabo zikimara kwiyunga nimitwe yitwaje Intwaro irimo FDLR, Nyatura ndetse na Mai Mai, iyimitwe ikaba ishinjwa kwibasira abo mubwoko bwa Tutsi dore ko ibi na Colonel Ndabagaza yabibwiye itangaza makuru ubwo yaramaze kwitandukanya n’Ingabo za FARDC, aha yaramaze kugera muri M23.

Nzovu agiye mugihe Kandi Igisikare cya RDC gikomeje gutabaza no kwandika inzandiko zigaragaza ko umujyi wa goma wugarijwe kuburyo isaha n’isaha waba wigaruriwe n’umutwe wa M23.

Mu gihe bamwe mu basesenguzi bakomeje kugaragaza ko uyu mujyi waba igisubizo cya M23 mu kumvisha Leta ko uhari kandi ukeneye ibiganiro .AbandI bo babona igisubizo mugihe haba kwigenga kwa Kivu .

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.