• Sun. May 19th, 2024

Gushimuta Abantu Muri Fizi Homuri Kivu Yamajy’Epfo, Byongeye Gufata Indi Ntera.

Share with others

Muri Teritware ya Fizi, haravugwa gushimuta abantu.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31.05.2023, saa 3:00pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Muri Teritware ya Fizi mugace ka ka Fulo, ho muri Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, haravugwa ko abantu bari mugushimutwa.

Soseyete Sivile (Civil Society), yomurako gace yamaganye ico gikorwa kibi kigayitse nimugihe hari umugabo womugace ka Kafulo uheruka gushimutwa nabantu bitwaje imbunda.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uyu mugabo ari mukigero c’imyaka 40, akaba yarashimuswe ku wa mbere, tariki ya 29.05.2023 ubwo yavaga i Kafulo yerekeje i Baraka, akaba yarashimuswe ahagana mumasaha yigitondo nkuko tubikesha Itangaza Makuru rya Kivutimes.

Akimara kuva iwe yaje kugwa mubantu bitwaje imbunda batameramenyekana kugeza magingo aya.

Bwana Destin Senga, President wa Soseyete Sivile womugace ka Kafulo, ubwo yaganiraga nitangaza makuru rya Kivutimes, yavuze ko uwashimuswe ko a uvuka mu Mutambara ho muri Teritware ya Fizi, akaba aragace gatuwemo nabomubwoko bwa Babembe.

Uyu uhagarariye Soseyete Sivile, yakomeje avuga ko iki gikorwa cakozwe kigayitse maze asaba inzego z’ishinzwe umutekano ko zakora inshingano zabo kugira ngo ibikorwa byurugomo bidakomeza kubaho kandi ko bogerageza uwashimuswe akava mu ntoki z’abamushimuse.

Yagize ati: “Ku wa mbere ahagana mu ma saa yasambiri za mu gitondo, umugabo wavaga i Kafulo, ubwo yamanukaga i Baraka anyuze ku musozi anyuze mu mugace ka Asanu, ageze ahantu, yambuka uruzi niko guhura n’abantu batatu bitwaje imbunda bamujyana mugihuru(ishamba), kandi kugeza ubu ntawe uzi niba ari muzima cyangwa ko yoba yarishwe. Turasaba inzego zishinzwe umutekano gukora inshingano zabo.”

Gusa muribi bice bya Fizi abitwaza Intwaro (Imbunda), nibenshi kuko nabasivile ubwabo barazitwaza nubwo bitemewe namategeko ibi bikaba biri mumpamvu nyamukuru itera umutekano muke muraka gace ka Fizi.

Ikindi nuko muribi bice hakunze kuba ibikorwa byurugomo kwica, gusahura n’ibindi bikorwa byo kutubahiriza agateka kazina muntu.

Kuri uyu wa mbere Kandi abakobwa bane(4), bomubwoko bwa Babembe bafite Imyaka 7 kugeza 10 bafashwe kungufu numugabo wari w’itwaje imbunda aba bana babakobwa nimugihe bari bagiye gushaka inkwi zogucanisha mumazu ico gikorwa cabereye hafi no kwa Nundu.

Ibi bibaye mugihe aha haheruka ga gushimutwa abakozi babiri bakora mwishirahamwe rya “IMC” bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro batazwi, bashimutirwa mugace kitwa Lukongo.

Naho tariki 14.03.2022 Abaganga bane( 4), bo mu kigo nderabuzima cya Katalukulu bashimuswe n’abantu bari bitwaje intwaro, nimugihe bari bageze hafi y’inkambi y’impunzi ya Lusenda ahaba Abarundi bahunze mumwaka wa 2015.

Tariki 25.12.2022, hashimuswe umushoferi w’ikamyo nawe yashimuswe n’abantu bari bitwaje imbunda nimugihe yarageze mugace ka Itota.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.