• Sun. May 19th, 2024

Ishirahamwe rya OSPC, muri RDC ryeruye rivuga ko Kinshasa igomba gukuraho ubutegetsi bwa Kigali ko kandi Fardc ibishoboye.

Share with others

Ishirahamwe rya sosiyete sivile riharanira ko amahoro yagaruka muri RDC (OSPC), ryatangaje ko hoba hari ibihugu bikomeye bikomeje kwivanga mu kibazo cya RDC n’u Rwanda aho bavuze ko ibyo Bihugu bishaka ko hoba ibiganiro hagati ya Kigali na kinshasa. Ir’ishirahamwe rikomeza rivuga ko mugihe horamuka habaye ibyo biganiro bihuza u Rwanda na Congo, muricyogihe ubushamirane bwohagarara.

Nk’uko byakomeje bivugwa nari riya shirahamwe kubwaryo ribona ko biriya bihugu byifuza ko umwuka mubi uhagarara hagati ya Kigali na Kinshasa ngo nimugihe batinya ko Kinshasa yarasa ikamaraho u mutwe wa M23 ndetse n’intambara ikaba yafatira ibihugu.

OSPC/ONGD, yo kubwayo yatsembye ivuga ko itifuza ko u Rwanda na RDC byakongera kugirana u mubano bemeza ko bashaka ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwashora intambara ku Rwanda, bakemeza ko Kinshasa kuri ubu ifite imbaraga zokurwanya u Rwanda bikarangira bahinduye ubutegetsi bwa Kigali.

Sibyo byonyine bagaragarije isi kuko batangaje ko bo kubwabo bifuza ko ingabo za karere k’Afrika y’iburasirazuba( EACRF), zava k’u butaka bwo M’uburasirazuba bwa RDC bagataha iwabo ngo kuko bananiwe misiyo yabazanye yo kugarukana amahoro muri RDC.

Barangije bavuga kubyamatora ateganijwe kuba muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo aho bahamije ko ariya Matora azagenda neza banatangaza ko bafite indorerezi 75.000 ko kandi bazagerageza uko bashoboye kose bagatuma ziriya ndorerezi zabo ahariho hose hari igituo(ibiro by’amatora), kugirango bazatange ukuri ku matora ateganijwe kuba tariki ya 20/12/23.

Gusa bavuze ko bafite imbogamizi y’amafaranga basaba ko abanyekongo bo batera inkunga kugira bazabashe gukurikirana ariya Matora.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ishirahamwe rya OSPC, muri RDC ryeruye rivuga ko Kinshasa igomba gukuraho ubutegetsi bwa Kigali ko kandi Fardc ibishoboye.”
  1. Hhh ndabasetse ngo mukuraho ubutegetsi bwa kigali?numusazi atinya nyina ngaho nimugerageze nababwira iki?

Comments are closed.