Corneille Nangaa, wahoze akuriye Komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashinze umutwe wa politike ugamije ku rwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Antoine Tshisekedi, witwa “Alliance Fleuve Congo(AFC).”
Byanamenyekanye ko Corneille Nangaa, yamaze kwihuza n’umutwe wa M23 umaze igihe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nk’uko iy’i nkuru ikomeza ibivuga n’uko gushira k’umugaragaro uriya mutwe byabereye i Nairobi, mu gihugu ca Repubulika ya Kenya, kuri uyu wa Gatanu, tariki 15/12/2023.
Aho byanavuzwe ko perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, nawe yitabiriye uriya muhango wabereye i Nairobi.
Mu bisobanuro byatanzwe na Nanagaa, yavuze ko uriya mutwe wa AFC, ko urimo imitwe igera mwicumi nirindwi(17) harimo : M23, Pareco,Kyahanda,Fdpc,M.A 64, Frpi, Chini ya Kilima, Zaïre Nyinshi, ndetse bwana Nagaa yanahamije ko Twirwaneho yo mu Minembwe nayo irimo.
Yasoje avuga ko Intego ya AFC ko Ari ugushira iherezo kumakimbirane amaze iminsi mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Twafashe icyemezo cyo gukorana kugira ngo duhuze imbaraga hagamijwe kubaka bundi busha leta. Turashaka Congo irimo amahoro arambye.”
Nanga yunzemo ati: “Turashaka kuvana RDC mukaga no kugarurira abanye-kongo icyubahiro cyabo.”
Bwana Corneille Nangaa, kuri ubu yahunze igihugu ca RDC akaba aherereye mu bihugu bya bazungu yahamagariye abanye-kongo bosekumushigikira kugira ngo bashireho iherezo ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, ubwo yise bwabajura bamunzwe na ruswa.
Bruce Bahanda.
Yay google is my world beater assisted me to find this outstanding web site! .