• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za RDC zakajije ibitero i Masisi, mugihe u bumwe bw’u Burayi bwaburiye Kinshasa kuyoboka inzira y’ibiganiro n’umutwe wa M23.

Share with others

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28/11/2023, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bongeye gutera ibisasu muri Kilolirwe no munkengero zaho.

N’ibisasu byatewe ahagana isaha z’igitindo nk’uko byavuzwe n’u muvugizi w’u mutwe wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, aho yemeje ayo makuru avuga ati: “Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, igihe c’isaha zitanu z’igitindo (11:30Am), bateye ibisasu muri Kilolirwe no munkengero zaho. Biriya Bisasu byasenye ibikorwa remezo byubatse harimo amashuri ndetse n’Amazu y’abaturage. U mutwe wa M23 ukomeje kurwana ku baturage n’ibyabo.”

Ubushize ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa zashijwe gusahura ibyabaturage munkengero za Kalenga bongera nogusenya amazu muribyo bice harimo nuko barashe Inka zabo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bibaye mugihe umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waburiye Leta ya Kinshasa ko ingufu zagisirikare irigukoresha mukurwanya u mutwe wa M23 ko arintamusaruro bizatanga hubwo ko bakwiye kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Biriya u muryango w’ubumwe bw’u Burayi ba bivuze binyuze mu muvugizi wabo Nabili Massrali, mukiganiro yakoranye na Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lundula. N’ikiganiro bagiranye bakoresheje telephone nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Jeunne Afrique.

Uriya muvugizi w’u bumwe bw’u Burayi yanibukije leta ya Kinshasa ko umuti urambye wamahoro kumakimbirane arihagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa nuriya mutwe wa M23 ko waboneka igihe bakoresheje i biganiro ngo n’ubwo ubutegetsi bwa RDC bwarahiye ko butazigera buganira na M23.

N’ubwo biruko ihuriro ry’ingabo za Kinshasa byavuzwe ko bongeye kurunda ibi bunda n’Abasirikare benshi mubice bya Mushaki na Kabati bagamije kurwana nuriya mutwe nawo utaboroheye.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.