• Sun. May 19th, 2024

Ingabo za Barundi zari Magunda zahavuye naho k’umupaka uhuza Bukavu n’u Rwanda haravugwa urusaku.

Share with others

Ingabo za Barundi zomuri wa mutwe uhuriweho n’Abasirikare ba RDC uzwi kw’izina rya Task Force abahoraga bakorera mubice bya Magunda, bavanweyo bose bajanwa i Gahororo mubice byo mu misozi ya Rurambo.

Izo Ngabo zikaba zifite Inshingano zo kurwanya Inyeshamba ziri kubutaka bwa Kivu y’Amajepfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.

Amasezerano agenga iz’ingabo cangwa iriya Batayo ya Task Force yashizweho umukono n’Abayobozi bi bihugu byombi, ica RDC n’u Burundi.

Twabibutsa ko aba basikare bu Burundi bageze muri Kivu yamajy’Epfo ahagana mukwezi kwa Gatandatu umwaka wa 2022. Bakaba babarizwa Rurambo, Minembwe ndetse na Mikenke.

Gusa ntabyinshi biramenyekana ku kuba ziriya Ngabo za Barundi zavuye mubice bya Magunda.

Tukiri muri Kivu yamajy’Epfo, haravugwa amakuru ko k’umupaka uhuza Bukavu n’u Rwanda Abanye-Kongo bangiye abantu bava i Rwanda kwambuka kubutaka bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ibi bikaba byatumye n’Abanyarwanda bafungira Abanye-Kongo kwambuka kubutaka bwabo.

Umwe mubaturage uraho hafi yabwiye Minembwe Capital News ati:”Amakuru nuko kumupaka wa Bukavu n’u Rwanda habaye akavuyo gusa! Abakongomani bangiye aba Nyarwanda kwa mbuka muri RDC none u Rwanda narwo rufungiye abakongomani.”

Nkuko birimo kuvugwa ngo Abakongomani bafunze Umupaka wabo bashingiye ko ngo badashaka abanyarwanda nkuko bahora babyigamba. Ibi ngobikaba bifitanye amasano n’intambara zibera Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

Gusa ntaco ubuyobozi bw’Imipaka cangwa ubw’Intara buratangaza kururwo rusaku rwateye. Minembwe Capital News ikaba ikomeje gukurikiranira hafi ayo Makuru.

By Bruce Bahanda.

Tariki 30.08.2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.