• Sun. May 19th, 2024

Abaturage n’Abasirikare buzuye i Mihanda yo mumurwa Mukuru bishimira ko ubutegetsi bwa Ali Bongo bwahiritswe.

Share with others

Abaturage benshi ndetse n’Abasirikare bo muri Gabon bakwiriye i Mihanda y’umurwa mukuru Libreville bishimira igisirikare cya hiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo. Aba bakwiriye imihanda bayobowe na Général Brice Oligui.

Igisirikare cyiki gihgugu cyatangaje aya makuru mu masaha yakare ko cyavanye kubutegetsi perezida Ali Bongo, war’umaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 64.27%.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Komisiyo y’Amatora muri Gabon yatangaje ko Ali Bongo yatsindiye manda ya gatatu. Nyuma y’amasaha make ibi bitangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu hahise hajyaho itsinda ry’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi bw’uyu mugabo.

Aba basirikare bavuze ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora kuko yakozwe mu buryo butanyuze mu mucyo.

Uretse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bongo, aba basirikare batangaje ko bafunze imipaka yose ndetse basesa n’inzego z’ubutegetsi zari ziriho.

Bavuze ko ibyo bari gukora byose biri mu izina ry’Igisirikare cya Gabon n’izindi nzego z’umutekano.

Mubyibanze aba basirikare batangaje nibi:

“Abo basirikare bavuze ko bahagarariye inzego zose z’umutekano n’igisirikare muri Gabon. Bavuze ko ari abo mu kanama k’inzibacyuho no gusubizaho inzego, cyangwa ‘Comité de Transition et de Restauration des Institutions.”

Muri rindi tangazo ryo kuri televiziyo, bavuze ko “Bongo afungiwe mu rugo. Bongeyeho ko umukuru w’abari bashinze kumurinda ari we bagennye nk’umukuru w’inzibacyuho.”

By Bruce Bahanda.

Tariki 30.08.2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.