• Sun. May 19th, 2024

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abanyamulenge, izwi kw’izina rya ‘Icyizere Sport,’ yatahanye igikombe, cyarimo gikinwa mu Bibogobogo.

Share with others

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abanyamulenge, izwi kw’izina rya “Icyizere Sport,” yatsindiye igikombe, cyarimo gikinwa mu Bibogobogo.

Ni kur’iki Cyumweru, tariki ya 28/01/2024, hakinwe ‘final,’ ku k’ibuga cy’umupira w’amaguru cya Gisombe, mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ikipe ya icyizere Sport na Victoire sport, nizo zakinye Final, birangira icyizere Sport y’Abanyamulenge, itsinze Victoire sport y’Abapfulero, ibitego bitanu kubusa.

K’u mwanya wa Gatatu, hakinye Victoire Bibogobogo, y’Abanyamulenge nayo ikina na Kirora Sport, y’Abapfulero, nayo byaje kurangira Victoire Bibogobogo, y’Abanyamulenge itsinze Kirora Sport, ibitego bitatu ku busa.

Iki gikombe cyari cyateguwe n’umusore w’u Munyamulenge, uvuka mu Bibogobogo, kuri ubu atuye mu gihugu cy’u Bwongereza.

Iki gikombe bya vuzwe ko uruby’iruko rwa Bibogobogo ko ba bigizemo uruhare runini kugira gitegurwe, nk’uko bwana Ndabunguye ya bibwiye Minembwe Capital News.

Ibihembo byahawe abegukanye intsinzi, Ndabunguye, yavuze ko bahawe ibirato, n’amasogesi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.