• Sun. May 19th, 2024

I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye ibiganiro bidasanzwe byahuje ubuyobozi bw’Ingabo n’imiryango itandukanye kuri leta.

Share with others

I Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu habaye ibiganiro bidasanzwe byahuje ubuyobozi bw’Ingabo n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta.

Ni biganiro byabaye nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26/03/2024.

Byatangajwe n’abamwe mu bitabiriye ibyo biganiro bagize iyi miryango itegamiye kuri leta, uwitwa Carly Nzanzu, yavuze ko bahuye n’ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, baganira ku bibazo by’u mutekano w’abaturage ahanini bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu byari ku meza y’ibyigwa harimo kandi ikibazo cya Quartier ya Congo ya Sika, harimo ibibazo by’i Kasindi na Lubiriha.

Muri iyo Nama kandi baganiriye no ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri teritware ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru. Aho ingabo za FARDC zikomeje gusaba abaturage gufatanya n’ingabo maze bakarwanya umwanzi wabo.

Ibyo bibaye mu gihe imirwano ikomeje kuja imbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Iyi mirwano yazindutse ibera muri teritware ya Masisi, mu gace ka Nyange, Gatovu no mu nkengero zaho. Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo hashize mu nkengero za Sake hiriwe imirwano ikaze yasize M23 isubije abayigabyeho ibitero inyuma.

Kugeza ubu M23 iracyagenzura ibice byose yagiye yambura ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.