• Sun. May 19th, 2024

Inka, z’Abanyamulenge bo mu Chohagati Chaza Rwerera, zibwe, nyuma batakira ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri TAFOC.

Share with others

Inka, z’Abanyamulenge baturiye i Chohagati ya za Rwerera, zibwe, nyuma batakira ingabo z’u Burundi, z’ibarizwa mu itsinda rya TAFOC mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kugira bagire icyo bakora.

N’i nka z’umugabo w’itwa Ngurube wo kwa Byinshi, zibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere rishira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26/03/2024, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye utwo duce.

Bavuze ko Inka zibwe zari ziri mu Biraro biri ku Kabara, ha herereye mu Chohagati Chaza Rwerera, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Minembwe Capital News yabwiwe ko hibwe Inka icumi na zitanu(15), abazibye bakaba berekeje inzira ya Gipupu ho muri Mibunda ahasanzwe hazwi ko haba Ababembe benshi.

Nyuma y’uko Inka zari zimaze kwibwa Abanyamulenge bagiye gutakira ingabo za FARDC n’ingabo z’u Burundi z’ibarizwa ku butaka bwo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Iy’i nkuru ivuga ko bamwe muri abo banyiri Inka ko bagiye gutakira ingabo za FARDC ziri mu Bijombo abandi bagana mu Mikarati ahari Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa mu itsinda rya TAFOC.

Amakuru akomeza avuga ko kugeza ubu nta butabazi buraboneka kugira ngo hagire icyakorwa Inka zigaruke.

Inka z’Abanyamulenge zongeye kunyagwa mu gihe hari haheruka imishikirano yahuje Abanyamulenge, Abapfulero abanyindu ndetse n’Ababembe. yari imishikirano igamije kugarura umubano hagati y’aya moko.

Muri iyo mishyikirano kandi bigiye hamwe icyakorwa kugira amoko yose yongere kubaka aka karere ko Muchohagati, n’inyuma y’intambara zari zaragasenye.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.