• Sun. Jun 2nd, 2024

Abasirikare bo muri leta ya perezida Félix Tshisekedi, bahora biba imishahara ya bagenzi babo bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Abasirikare ba leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, bashinjwa ku nyereza amafaranga ya baganzi babo, bagejejwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni abasirikare babiri baba ofisiye, aribo: “Gabriel Kasongo wari ushinzwe imishahara y’abasirikare bari mu kiruhuko na Jerry Ngoy Katengo ushinzwe ibarura ry’abasirikare.”

Aba basirikare babiri ni abo muri region(akarere) ya 34 ya gisirikare.

Nk’uko urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye i Goma rubivuga, n’uko rwa hamagaje bariya basirikare kugira ngo babazwe maze ukuri ku menyekana neza ko batanatanze ruswa kuri komisiyo y’u bugenzuzi bukuru bw’i mari (IGF).

Urukiko kandi mu kuba buranisha, batinze kubindi bise “uturere tutabaho,” muri bimwe biboneka mu nyandiko z’u mukozi ushinzwe kwishyura imishahara mu karere ka 34(i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru).

Bavuga ko urukiko kimwe n’urwego rw’ubushinja cyaha babajije abaregwa ibijanye n’inyandiko bariya basirikare bakoreshaga.

Umushinja cyaha avuga ko abanditse iriya nyandiko ivuga uturere tutazwi ari nabo bagaragaza irengero ry’amafaranga yanyerejwe.

Ngoy Katengo yireguye ko utwo duce twa koreraga mu karere ka 34 ka gisirikare.

Ku bwe, avuga ko abasirikare bari muri utwo duce boherejwe hanze ya karere ka 34 ka gisirikare.

Uru rukiko rukuru rwa gisirikare rwa nagaragaje ibintu bidasanzwe byagaragaye ku rutonde rw’abahawe imishahara, aho rwa riho imikono y’abahembwe, kandi batabaho.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.