• Sun. May 19th, 2024

I Goma, haraye hishwe abasirikare ba FARDC barasanye bonyine naho Gen Peter Cirimwami Nkuba, yahamagajwe i Kinshasa.

Share with others

Amasasu y’umvikanye i Goma, mw’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, rishira kuri uyu wa Kabiri, tariki 07/11/2023, byavuzwe ko ar’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zarimo zihunga ziva mubice bya Groupemant ya Kibati, iherereye mubilometre 12 n’u Mujyi wa Goma.

Byavuzwe ko ariya masasu yatangiye k’umvikana igihe c’isaha za saatanu ageza igihe c’isaha u munani z’ijoro.

N’kuko byavuzwe abasirikare ba FARDC bo mu mutwe wa Hibaux bari imbere k’urugamba hariya muri Kibati barikanze barahunga bityo baza gufatwa n’abandi basirikare ba FARDC bari kuburinzi i Kanyarucinya, aho byavuzwe ko abafashwe bari k’umubare w’abasirikare 50.

Aharero niho baje guhabwa irindi tsinda ry’ingabo za FARDC bomuri “Miltary Police,” mugihe habaye guhana aba basirikare bahunze urugamba niho havuye kurasana hagati yabo bonyine.

Ay’amakuru akomeza avugako ko mugihe barimo bahangana harimo abasirikare benshi ba FARDC bapfuye abandi nabo barakomereka bikabije.

Ibi byanatereye abaturage bifite guhunga bava mu Mujyi wa Goma, bamwe berekeza i Bukavu, Kinshasa abandi kobarahunga rw’ihishwa bahungira m’u Rwanda na Uganda.

Kubera umutekano muke ukomeje kuzamba m’u Mujyi wa Goma, ndetse nomu Ntara yose, Guverineri w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, mubyagisirikare, Gen Peter Cirumwami Nkuba, yahamagajwe i Kinshasa kuja kwisobanura gusa ntabyinshi byatangajwe kuriyo mpamagazi.

Gen Peter Cirumwami Nkuba, yahamagajwe i Kinshasa, mugihe umugaba Mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa, nawe ubwe yaje kwirebera uko urugamba ruri kugenda munkengero z’u Mujyi wa Goma, aho igisirikare cye na M23 bakomeje guhangana.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.