• Sun. May 19th, 2024

Gen Brice Oligui Nguema, niwe ugiye kuyobora igihugu ca Gabon, mugihe cy’inzibacyuho.

Share with others

Abafashe ubutegetsi muri Gabon kumunsi w’ejo hashize tariki 30.08.2023, batangaje General Brice Oligui Nguema nk’umukuru w’inzibacyuho w’iki gihugu cyo muri Afrika yo hagati.

Aba basirikare bagaragaye berekana Gen Nguema aho bari bamurengeje hejuru bakoresheje amaboko mu buryo bw’intsinzi, maze bamutembereza mu mihanda yo mu murwa mukuru Libreville.

Aba basirikare bakimara gufata ubutegetsi bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yo ku wa gatandatu, aho Bongo yatangajwe ko yayatsinze, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yabayemo uburiganya.

Ubwo nyine ninabwo abo basirikare banatangaje ko bataye muri yombi umwe mu bahungu ba Bongo bamushinja ubugambanyi.

Nyuma y’amasaha, aba basirikare bamaze gufata ubutegetsi bakoze iNama yihuse baganira kuza kuba ayoboye inzibacuho bemeranya nta n’umwe uvuyemo kugena Gen Nguema, wahoze akuriye abasirikare barindaga perezida.

Gusa imbaraga za Mahanga zamaganye abahiritse ubutegetsi muriki gihugu, abarimo umuryango wa bibumbye, umuryango w’Ubumwe bw’Afrika n’Ubufaransa, bwari bufitanye umubano wa hafi n’umuryango wa Bongo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yashishikarije igisirikare cya Gabon “Gushaka ikizana umutekano nokudahohotera ubutegetsi bwa gisivile,” inashishikariza “Ababigizemo uruhare kurekura no gutuma habaho umutekano w’abagize guverinoma.”

Ubwongereza bwo bamaganye igisirikare ca Gabon bavuga ko “Gufata ubutegetsi kungufu kunyuranyije n’itegekonshinga.”

Ibi bibaye mugihe Gabon yari yinjiye mu muryango wa Commonwealth ahagana mukwezi kwa Gatandatu (6) umwaka wa 2022.

Hari hamaze igihe hari uburakari bututumba bufitiwe umuryango wa Bongo watagetse Gabon imyaka 55 ndetse mu baturage hashize igihe hari uburakari no ku bindi bibazo nk’ikiguzi cy’imibereho.

Menya ibigwi b’yigihugu ca Gabon:
Igihugu ca Gabon, ni igihugu gikungahaye ku bitoro n’amabuye y’agaciro kiri ku nkombe y’iburengerazuba y’Afrika yo hagati, gifite abaturage miliyoni 2.4.

Ali Bongo we wahiritswe kubutegetsi nimuntu ki?

Yatangajwe n’akanama k’amatora ko ari we watsinze amatora yo ku wa gatandatu yateje impaka, ndetse yari Perezida wa Gabon kuva mu mwaka wa 2009. Mbere yaho, se, Omar Bongo, yari ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 41.

Uyu Gen Brice Oligui Nguema, n’umugabo w’imyaka 48, yahoze ari soma mbike wa Omar Bongo, se wa perezida wahiritswe.

By Bruce Bahanda.

Tariki 31.08.2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.