• Sun. May 19th, 2024

Entebbe ho mu gihugu cya Repubulika ya Uganda, habereye impanuka ikomeye.

ByBruce

Apr 17, 2024 #Ikomeye, #Impanuka, #Kampala
Share with others

Entebbe ho mu gihugu cya Repubulika ya Uganda habereye impanuka ikomeye.

Ni impanuka yabereye ku muhanda uturuka Entebbe werekeza mu mujyi rwagati w’u murwa mukuru wa Kampala.

Amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko imodoka yakoze impanuka ko yahise igwira indi modoka nto yarimo umuntu umwe wahise ahasiga ubuzima.

Ibyo byabaye igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa 17/04/2024, bibereye neza mu gace kitwa Nkumba.

Imodoka yakoze impanuka yari isanzwe itwara Sima aho igenda inayivanga n’umucanga.

Ikinyamakuru cya Daily Monitor cyo muri iki gihugu cya Uganda, cyatangaje ko ubwo iyo modoka yari mu muhanda wa Entebbe-Kampala, yataye icyerekezo ihita igusha urubavu, bimwe mu bikoresho yari twaye bivanga sima n’umucanga, byahise byubama ku mudoka nto yo mu bwoko bwa Mitsubishi, maze igira kwangirika gukomeye umuntu umwe wari muri ya modoka ahita apfa.

Daily Monitor ikomeza ivuga ko iyi Modoka itwara Sima yari ifite pulake ya UAN 836D, mu gihe iyi ya Mitsubishi yo yarifite pulake ya RVR UBQ 371p.

Nyuma y’ubwo Polisi yatabaye ariko habanza kubura imodoka ifasha kwegura ya modoka yagwiriye ya modoka ya Mitsubishi.

Abari hafi aho bo bavuze ko umushoferi wari utwaye imodoka yaritwaye sima ko yahise yihutanwa kwa muganga kugira ngo abone ubuvuzi.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.