• Sun. May 19th, 2024

Umwuzure udasanzwe wongeye gutera mu bice byo muri Uvira, mu gihe iyi tariki, bibuka abantu bishwe n’amazi umwaka w’2020.

Share with others

Umwuzure ukomeye wateye abaturiye ibice byo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 16/04/2024, igihe c’isaha z’igicamunsi, n’ibwo amazi yateye ibice byo muri Komine Mulongwe bigera kuri bitatu, nk’uko tubikesha Uvira TV.

Ivuga ko amazi adasanzwe yateye muri Quartier ya Rombe, Munanira, Kabare na Kalehe, byo muri Komine Mulongwe.

Ikomeza itanga ubusobanuro ko ahanini umugezi wa Mulongwe ariwo wuzuye maze nawo usandarira mu ma quartier atuwe n’abaturage ahanini bo mu bwoko bw’Abapfurelo.

Ibi biri mubyatunye abaturage bamwe bahunga, nk’uko sosiyete sivile yo muri Uvira yabitangaje, ndetse ikavuga ko mu bahunze harimo bamwe baraye mu mbarazani za mazu nimugihe babuze aba basembereza.

Ibyo byongeye kuba mu gihe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17/04/2024, Uvira bari bwibuke abantu imirongo bishwe n’umwuzure kuya 17/04/2020.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.