• Sun. May 19th, 2024

Katolika muri Congo, yakije umuriro ubutegetsi bwa Kinshasa, ibushinja gushigikira guhungabanya umutekano w’a baturage.

Share with others

Idini Gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo rikomeje kurebana ayingwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ryo ngeye gushinja ubwo butegetsi guha intwaro imitwe y’itwaje imbunda irimo n’ihungabanya umutekano w’ibihugu by’ibituranyi n’iki gihugu.

Ni mu kiganiro Karidinali Frodolin Ambongo yahaye itangaza makuru ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yashinje mu ruhame ubutegetsi bwa Kinshasa guha ubufasha imitwe ihungabanya umutekano w’abaturage.

Muri iki kiganiro bwana Flodolin Ambongo yabivuze ku mugaragaro ashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi guha imbunda imitwe y’inyeshamba y’itwaje intwaro irimo na FDLR .

Yagize ati: “Guverinoma yahaye intwaro imitwe y’itwaje intwaro itandukanye nka Wazalendo na bamwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali.”

Yanavuze ko uwo mutwe wa FDLR urimo abahoze mu butegetsi bw’u Rwanda bwakera ubwo yise ubutegetsi bwa Bahutu, avuga ko Kinshasa iwutera inkunga yo kubaha imbunda mu rwego rwo kugira ngo bafashe ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kurwanya M23.

Yongeyeho kandi ati: “Icyo dutinya cyane ni ingaruka z’u mutekano muke ukomeje kuba muri Goma ndetse nahandi mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”

Karidinali Frodolin Ambongo yakomeje avuga ko kandi M23 ikomeje kwigarurira ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo mu gihe ingabo za FARDC zo zibereye mu kajagari.

Ibyo abivuze mu gihe i Goma abantu bari gupfa bicwa na Wazalendo bafatanije n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje ndetse no mu ntangiriro z’iki turimo abasirikare bagera kuri batanu bamaze gukatirwa urwo gupfa bazira kwica abasivile kibandi muri Goma.

Abantu bagera ku 22 bamaze gupfa bicwa barashwe n’igisirikare hamwe na Wazalendo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.