• Sun. May 19th, 2024

Uwahoze ari Perezida muri RDC, Joseph Kabila Kabange arashinjwa kuba ariwe utera inkunga umutwe wa ADF.

Share with others

Perezida Yoweli Kaguta Museveni, arashinja Joseph Kabila kuba ariwe utera inkunga umutwe w’inyeshamba wa ADF.

Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 15/07/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Uwahoze ari Perezida wa Republika ya Democrasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, uwo bakunze kwita “Rais,” arashinjwa kuba ariwe utera inkunga umutwe witera bwoba wa ADF.

Ni Perezida wa Republika ya Uganda, wareze Kabila Kabange, kuba arinyima yumutwe w’itera bwoba wa ADF, umutwe Ukomoka mugihugu ca Uganda, ukaba ubarizwa kubutaka bwo Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo ahanini muri Ituri n’a Kivu y’Amajyaruguru.

ADF ishinjwa kuba ari abicanyi aho banaheruka kwica abanyeshuri muri Uganda bagera kuri 38 mubice bya Kasese.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yagize ati : “Joseph Kabila, niwe uha ubufasha Impunzi zabarwanyi baki islamu bomuri ADF. Aba bariba barasahura bacukura n’a Zahabu muri RDC ndetse nibiti bikorwa mwimbaho byose barabicuruza muburyo butemewe namategeko. Ibi babikora bisunze ubufasha bwuwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange.”

Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yakomeje avuga ko “Ubutegetsi bwa Joseph Kabila, nabwo bufite abandi babufasha mukarere no mumahanga. Ibi byose byongerera imbaraga Abarwanyi baki islamu bomuri ADF bafite ubutaka bahawe bwubusa muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri. Bariba baracukura amabuye yagaciro yomubwoko bwa Cacao nayandi nayandi.”

Perezida wa Uganda yabivuze akoresheje urubuga rwe rwa Twitter.

Uwahoze ari Perezida muri RDC, Joseph Kabila Kabange, aheruka gutangaza ko igihe kigeze kugira ngwavuge nimugihe yaramaze igihe kirekire acecetse. Kabila yavuye kubutegetsi atsimbuwe kuruyu mwanya n’a Perezida Félix Tshisekedi mumwaka wa 2019.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.