• Sun. May 19th, 2024

Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kera kabaye, abaturage bafunze imihanda nyuma y’urupfu rwa Mutula.

Share with others

Mu Mujyi wa Uvira, abaturage bagaragaje uburakari maze biroha mu mihanda.

Ni ukubera urupfu rw’umusore ukiri muto wishwe mu ijoro, arashwe n’abantu baje bitwaje imbunda, bikekwa kwari Wazalendo, nk’uko bivugwa na Sosiyete sivile yo muri Uvira.

Sosiyete sivile ivuga ko uwishwe yitwaga “Mutula,” akaba avuka mu bwoko bw’Abapfulero.

Kuva mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22/03/2024, urubyiruko rw’Abapfulero, rwafunze ikiraro cya Kanvinvira, abatari muri iyo myigaragambyo, nta numwe wemerewe kuhanyura, nkeretse uwaje kubafasha kwa magana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile muri Uvira.

Sosiyete sivile ivuga ko uwishwe ko yaraye yishwe mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatanu, ko kandi yishwe igihe c’isaha zakare.

Ivuga kandi ko abari mu myigaragabyo ko bari kwa magana inzego z’u mutekano zidakora inshingano zabo mu kurinda umutekano wa banyagihu.

Umuryango wa MCLA, ufatanije n’aba baturage bari mu myigaragabyo, uvuga ko “wamaganye wivuye inyuma ibishikira abaturage kandi bafite inzego zishinzwe kurinda umutekano, kandi ugasaba inzego z’u buyobozi bwa leta gukora ibishoboka hagakorwa iperereza ry’imbitse abari inyuma y’urupfu rwa Mutula bakamenyekana maze bakaryozwa ubwo bugizi bwanabi.”

Mu butumwa Sosiyete sivile ya Uvira yatanze ikoresheje inyandiko, buvuga ko nyuma y’uko Mutula arashwe n’abantu baje bitwaje imbunda, “umuryango we wa mujanye ku bitaro kugira ngo yitabweho ariko biza kurangira avuyemo umwuka.”

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.