• Sun. May 19th, 2024

Ituze ryo ngeye kugaruka mu misozi ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikaze yahuje Wazalendo na Polisi.

Share with others

I Nyange ho muri secteur ya Ngandja, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hongeye gutekana.

Ni nyuma y’uko muri ibyo bice hari habaye guhangana gukaze bakoresheje imbunda hagati ya polisi na Wazalendo, aho barimo bapfa agasuzuguro ku Mzalendo wari wasinze, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Ay’amakuru avuga ko ayo matsinda abiri ko “barasanye” mu ijoro ryo ku wa Gatatu, rishira ku wa Kane, tariki ya 21/03/2024, ko kandi bari bapfuye ubusinzi.

Ni mu gihe Umzalendo wari wasinze yanze gutanga inzira kuba Polisi bari berekeje mu mihana iraho muri byo bice byo kwa Nyange, maze biza kuviramo impaka zaje kubyara intambara hagati yabo.

Nyuma haje kuza itsinda rinini rya Wazalendo, dore ko n’abapolisi byavuzwe ko batari bake. Baza kurwana; ubu bushamirane bwa Polisi na Wazalendo, byavuzwe ko bw’umvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito.

Amasoko yacu akavuga kandi ko muri uko guhangana, harashwemo n’imbunda za MAG(mashin gun) ndetse n’izindi zirasa amabombe.

Ibi byaje gutuma abaturage bahunga ibyo bice abenshi barara mu mashamba no ku mikikira y’ibisambu.

Ay’amakuru akomeza avuga ko “k’uwa Kane, bumaze guca neza, haje kuba ituze, ariko ko nanone habaye kuganira ku mpande zari zarwanye.”

Gusa, iy’i mirwano ibaye mu gihe n’ubundi Wazalendo bari bagize igihe batavuga rumwe n’abapolisi ba leta ya Congo(PNC)bakorera muri ibyo bice, aho bivugwa ko bakunze “gupfa” amabuye y’agaciro yimbwa mu birombe biherereye i Nyange, muri Secteur ya Ngandja, teritware ya Fizi.

Tu bibutsa ko i Nyange ha herereye mu ntera y’ibirometre nka 60 n’u Mujyi wa Komine Minembwe.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.