• Sun. May 19th, 2024

Perezida w’u mutwe wa M23, akaba n’umuhuza bikorwa w’u ngirije, mw’ihuriro rya AFC, yatanze ibisobanuro ku ijambo rivuga “amahoro.”

Share with others

Perezida w’u mutwe wa M23, akaba n’umuhuza bikorwa w’ungirije mw’ihuriro rya AFC, Berterand Bisimwa yasobanuye amahoro icyaricyo.

Bikubiye munyandiko perezida Berterand Bisimwa yashize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22/03/2024, aho yakoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko “abanyapolitike ba RDC baririmba amahoro ariko ugasanga batazi icyaricyo.”

Yagize ati: “Abantu benshi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bavuga ijambo ‘amahoro,’ abayobozi ba leta barayavuga, imiryango itegamiye kuri leta irayavuga, abadiplomate bose barayavuga, kandi bose bavuga ko bayashaka. Ariko nta n’umwe ubisobanukiwe.”

Bwana Bertrand Bisimwa, arabaza ati: “Amahoro avuze iki?”

Aza gusubiza ati: “Amahoro asobanuye ikintu kimwe kuri njye no kuri wewe.”

Avuga kandi ko kuri we amahoro harimo “kurinda abaturage bose utarobanuye.”

Ati: “Niba Intare zisarambwe zirinda abantu bose, zititaye ngo ni abanaba, aho zirinda hakaba hari ubutabera nyabwo, budaca imanza za nkunzi. Ibyo ni ukumenya amahoro nyayo.”

“Niba Ubutunzi bw’abaturage burinzwe neza. Ndahamya neza ko abantu bazava ikantaraga kugira ngo bakorane n’ubutegetsi bukorera mu mucyo.”

Yakomeje agira ati: “Niba abategetsi bashya bahora bibaza ngwese ‘niki amategeko avuga kuri iki’ mu gihe baba bahuye n’ikibazo. Niba kandi abategetsi bashya bagisha i Nama abanyabwenge cyangwa niba abagore bagisha i Nama z’Abanyabwenge, ibyo biba byiza.”

“niba ruswa ikemurwa hakoreshejwe inzira nziza ibyo nibyiza.”

“Niba ibihugu cyangwa abahoze bayoboye ibihugu ari abayobozi bashyira muburyo bwiza bwo gukoresha umutongo kamere, ibyo nabyo bizaba ari uburyo bwiza buzana amahoro.”

Berterand Bisimwa yasoje abaza ati: “Amahoro asobanuye iki kuri wewe? Ku muturanyi wawe? Niryari akenewe?

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.