• Thu. May 16th, 2024

Urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo, rwatesheje agaciro ikirego cy’Abapasitoli ba 6 barega Apostle Paul Gitwaza kwirukanwa mw’itorero rya Zion Temple.

Share with others

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye mu Mujyi wa Kigali, k’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 24/11/2023, rwanzuye ko ikirego cyatanzwe n’abapasitoli batandatu(6), bifuzaga ko Apostle Paul Gitwaza watangije itorero, rya Zion Temple, yirukanwa ku buyobozi bwiryo torero.

Umwanzuro rero waru ruriya rukiko uje utesha agaciro ibyasabwe n’abo bapasitori bareze bavuga ko “bari mu bashinze iryo torero” basabaga urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe abaregwa n’abarega nta n’umwe uri mu rukiko. Ni nako kandi byari bimeze mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cyumi numwe (11) ubwo uru rubanza rwasubukuye.

Nabwo yaba abaregwa ndetse n’abarega nta n’umwe wagaragaye ku rukiko, usibye abunganizi babo.

Urukiko rwafashe umwanzuro ku nzitizi yari yazamuwe n’abahagarariye abaregwa ari bo Apostle Paul Gitwaza n’Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere, RGB.

Abunganira abaregwa bavuze ko abapasitoli batandatu bari inyuma y’icyo kirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere ya Zion Temple uyoborwa na Apostle Paul Gitwaza, kandi akaba atari we watanze ikirego.

Abo, bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo, kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Apostle Gitwaza.

Abunganira Apostle Gitwaza bumvikanishije ko ari we muyobozi wemewe.
Bavuze kandi ko abatanze ikirego batabanje gutakamba, ari byo kwiyambaza urwego ruri hejuru y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, nk’uko amategeko abiteganya.

Izi nzitizi ni zo umucamanza yaciriyeho urubanza kuri uyu wa gatanu, maze urukiko rufata umwanzuro uvuga ko ikirego cyatanzwe n’abapastoli 6 giteshejwe agaciro.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.